AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ba rwiyemezamirimo bato barifuza guterwa inkunga mu mishinga y’ibikorwaremezo

Yanditswe Jul, 10 2019 09:49 AM | 11,316 Views



Ba rwiyemezarimo b’urubyiruko ku mugabane w’Afurika bashoye imari mu mishinga y’ibikorwaremezo barasaba za guverinoma korohereza no gutera inkunga ihagije imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage.

Baravuga ibi mu gihe u Rwanda rwakiriye inama y’abanyamigabane b’ikigo Africa50 gitera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo.

Kwizera Christelle ni Umunyarwandakazi w’imyaka 25 y’amavuko. Ku myaka 20 gusa yashinze kompanyi itunganya ikanacuruza amazi izwi nka Water Access Rwanda.

Amazi iyi kompanyi acuruza yayise Inuma, avuga ko igitekerezo cyo kuyishinga  yakivanye mu mu mibereho mibi Abanyarwanda batagerwaho n’amazi meza yabonaga bahuranabyo.

Yagize ati “ Iyo ufunguye amaso ukareba usanga hari abantu bagiye gushaka amazi mu ma rigore (rigole) hano mu mujyi. wajya mu cyaro ugasanga barajya kuvoma mu biyaga. Nk’ubu ngubu hari aho twatanze amazi kubera abantu bajyaga kuvoma barwana n’ingona. Haracyari ikibazo n’ubwo bitari nka mbere, ariko kumva Umunyarwanda mugenzi wanjye yishwe n’ingona agiye gushaka amazi ni ikibazo. Hari ubwo waganiraga n’ababyeyi bati 'iyo nohereje umwana kuvoma ntabwo mba nzi ko agaruka.'Rero navuga ko mu gukunda igihugu, mu kumva ko hari ikintu nakemura mu Rwanda ni byo byanteye gutangiye Water ACCESS Rwanda.”

Uyu mukobwa yashinze iyi kompanyi aturutse muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika aho yigaga ubukanishi. Kuri we asanga  za guverinoma muri Afurika, Banki Nyafurika y’Iterambere n’ikigo Africa50 byakangukira gutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo mu rwego rw’amazi.

Ati “Twasanze nta mishinga mu rwego rw’amazi bafite batera inkunga, nta bikorwaremezo byo mu rwego rw’amazi bashyiramo amafaranga, urumva ibiganiro byatangiye. Bagomba kuduha amafaranga dukeneye, baduhe ishoramari ku rwego rwo hejuru kuko ibikorwaremezo ntabwo biba bihendutse bikenera amafaranga menshi.”

Yunzemo ati “Icyo badufasha ni uko bafite amafaranga kandi biteguye kuyaha Abanyafurika bafite imishinga y’ibikorwaremezo abaturage bakeneye.”

Ijerekani y’amazi yiswe “Inuma” igura amafaranga 20. Abayajyana mu ngo bakoresheje imiyoboro mito babanza gushyira amafaranga muri mubazi. Bakayakoresha nk’abakoresha amayinite muri telefone.

Gutera inkunga imishinga yo mu rwego rw’amazi ikorwa n’urubyiruko kuko arina bo bimakaza ikoranabuhanga  ni impuruza itangwa n’Abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye.

Solomon wo muri Ghana yagize ati “ ibyo twavuga byose, amaherezo niba umuntu adashobora kugera k’umuyoboro mugari wa interineti, ni gute abaturage batera imbere?”

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyemeza ko iri shoramari rikenewe. Ubwo yari munama yiga kugushora imari muri Afurika, Umuyobozi Mukuru wa RDB,  Clare Akamanzi yaboneyeho gushishikariza abanyamahanga gutangiza bene iyi mishinga mu Rwanda ku mpamvu avuga ko zumvikana.

Ati “By’umwihariko inama twakoze uyu munsi ni ukugira ngo tumenyekanishe abitabiriye inama ya Africa50, harimo abikorera batandukanye, n’ibihugu bitandukanye bifite imigabane muri Africa50 kugira ngo tubereke amahirwe dufite mu gihugu cyacu. Kugira ngo bakunde bashore imari mu bikorwaremezo mu gihugu cyacu.”

Ministeri y’Ibikorwaremezo ivuga ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza kizaba cyakemutse burundu mu mwaka wa 2024, ku buryo ntawe uzakora urugero rurenze metero 500 ajya kuyavoma.

Abanyamigabane bitaribiye inama rusange ya Africa50 bahamya ko kugira ngo intego nk’izi zigerweho bisaba ukuboko kw’abikorera.

Ikigo Africa50 gihanzwe amaso muri Afurika, mu iterambere ry’ibikorwaremezo, cyashinzwe n’abikorera mu mwaka wa 2012. U Rwanda rwabaye umunyamigabane mu mwaka ushinze mu nama rusange  ya gatatu yacyo yaberaga i Nairobi muri Kenya.

Eugene UWIMANA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira