AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Babangamiwe n'abajura babamburira mu muhanda Kigali-Huye-Akanyaru

Yanditswe Oct, 04 2019 12:17 PM | 23,927 Views



Bamwe mu baturage baturiye n'abakoresha imihanda minini ihuza u Rwanda n'ibindi bihugu barasaba ko yashyirwaho amatara kuko ngo hari ahakorerwa ubwambuzi mu masaha y'ijoro bitewe n'imiterere yaho. 

Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko mu mezi abiri ari imbere izatangira kuhashyira ayo matara. 

Ibibazo by'abajura bitwikira ijoro bakambura abaturage n'modoka; bigaragara ahantu haterera cyane muri uyu muhanda Kigali-Huye-Akanyaru ugiye kugera aho bita mu Nkoto na Rugobagoba ho mu Karere ka Kamonyi no ku Kivumu mu karere ka Muhanga. 

Aha hantu nta n'amatara yo ku mihanda ahari. Abakoresha cyane uyu muhanda bavuga iki kibazo kibaremereye.

Musabimana Jean Baptiste yagize ati ''Iyo nta matara ari  ku muhanda ngo habone ahari ibisambo byihisha munsi y'umuhanda byabona nk'umuntu arimo kuvugira kuri telefoni bigahita biyimwambura bikiruka kuko haba hatabona."

Manirafasha Théogene we avuga uburyo abajura bamwambuye.

Yagize ati "Njye baranyambuye imodoka yose bayikuramo ibintu barabijyana baranankubita banyamburiye mu Kibuza munsi y'urwibutso rwa Jenoside, ndi inyuma y'ibikamyo bitatu. Nabuze uko mbinyuraho kuko hari mu ikorosi biba ngombwa ko ngenda gake baba buriye imodoka baranyambura.

Mukatete Florence avuga ko hashize ukwezi kumwe yambuwe ibintu byose yari avuye guhaha.

Ati "Njyewe nta n'ukwezi kurashira bantangiriye aha banyambura ibintu nari mvanye i Kigali, n'ubu rero nje nirukankira abantu nakwisunga ngo twambukane ngwa mu muferege mpita nkomereka."

Yunzemo ati "Natwe dufite amatara yo ku muhanda twaba dufite umutekano usesuye kuko n'umuntu yajya akubona ugenda wahohoterwa akagutabara ariko se urabona nk`aha umuntu yagutabara aturutse he? "

Kalisa Jean Paul we yagize ati "Byadufasha kugenda ahantu habona nta mppungenge dufite kuko ahantu habona haba hafite umutekano kurusha ahatabona.''

Umuyobozi w'ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo Nyamvumba Robert, avuga ko ingengo y'imari yo gushyira amatara kuri iyi mihanda yamaze kuboneka imirimo ikaba igiye gutangira. 

Yagize ati ''Imihanda iteganijwe yose izakorwa ubu aho ibintu byari bigeze ikigo cya Rwanda Energy Group ni cyo gifite inshingano zo gukorana na ba rwiyemezamirimo kugira ngo bishyirwe mu bikorwa twatangiye mu kwezi kwa Nyakanga dufite icyizere rero ko tuzabona ibintu bikorwa muri uyu mwaka ndetse n'ukurikiyeho kugira ngo ahantu hose amatara yo ku mihanda iduhuza n'ibindi bihugu atarajyaho ashyirweho afashe abakoresha umuhanda kwirindira umutekano no gutuma ubucuruzi bukorwa amasaha menshi.'' 

Imwe mu mihanda yamaze gushyirwaho amatara, ikibazo cyarakemutse. Akanyamuneza ni kose ku batuye mu mirenge ya Kanyinya na Shyorongi ikora ku muhanda Kigali-Rubavu nyuma y'uko hashyizwe amatara ku burebure bwa kilometero 125.

Indi mihanda ihuza u Rwanda n`ibindi bihugu ifite uburebure bwa 632 km niyo biteganyijwe izashyirwaho amatara. Minisiteri y`ibikorwa remezo ivuga ko mu mezi abiri ari imbere imirimo yo kuyashyiraho izaba yatangiye.

BUTARE Léonard 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira