AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bafite impungenge zo kuba umuhanda uhuza u Rwanda na Tanzania utinze gusanwa byateza igihombo

Yanditswe Mar, 03 2020 16:21 PM | 14,072 Views



Abakora ingendo ziva cyangwa zijya mu gihugu cya Tanzania harimo n'abakora ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'iki gihugu basobanura hatagize igikorwa ngo umuhanda wacitse usanwe bishobora guteza ibihombo bikomeye.

Ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, serivisi zirimo n'imodoka zambukiranya umupaka zirakomeje. Ni mu gihe mu birometero bisaga 700 uvuye ku Rusumo hafi y'umugi wa Morogoro hari igice cy'umuhanda cyangiritse bikomeye ku buryo nta kinyabiziga gishobora kwambuka.

Kugeza ubu ntangaruka izo ari azo zose ziragaragara kubera iyangirika ry'uyu muhanda kuko kuva aho aho byabereye kugera ku Rusumo bifata iminsi 2.

Hari bamwe mu batwara ibicuruzwa bari muri uyu muhanda igihe wangirikaga ariko bo bari bamaze guhita, bavuga ko ukwiye gusanwa byihuse kugira ngo hirindwe ibihombo ibyo ari byo byose cyane cyane ibirirebana n'ubucuruzi ku mpande zombi.

Cyokora ku rundi ruhande ngo abakiri  i Dareesalam bafite andi mahitamo yo kunyura Arusha bagahinguka ahitwa Singida bakabona kuza ku Rusumo, gusa ngo iyi nzira ni ndende cyane kuko ishobora kongeraho ibilometero bisaga 700 nk'uko abasanzwe berekeza muri Tanzania babisobanura..

Harabarurwa amakamyo 50  ya sosiyete imwe gusa aparitse hakurya y'aho umuhanda wacikiye.

Visi Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda. Gishoma Eric yizera ko ubuyobozi bw'igihugu cya Tanzania buzakora ibishoboka byose kugira ngo uyu muhanda usanwe vuba bityo wongere kuba nyabagendwa nk'uko bisanzwe cyane ko byombi biwufitemo inyungu.

Umuhanda Rusumo-Dar es Salaam ufitiye akamaro kanini akarere u Rwanda ruhereyemo kuko ari ho nibura hejuru ya 70% by'ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu Rwanda no mu karere ruhereyemo binyuzwa cyane ko icyambu cya Dar es Salaam ari cyo kiri hafi y'u Rwanda kurusha icya Mombasa.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura