Yanditswe Aug, 29 2020 10:40 AM | 108,786 Views
Bamwe mu batuye ndetse n'abagenda Umujyi wa Kigali baragereranya ingamba nshya zigamije kurwanya COVID 19 nk'umuti usharira, icyakora ngo nta kiruta amagara biteguye kwakira no gushyira mu bikorwa izi ngamba uko bikwiye.
Ishusho y'umunsi wa kabiri w'ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba nshya zigamije kurwanya COVID19 tuyihere hagati ya Kigali n'Intara y'amajyepfo.
Ku isaha y'isaa sita zimaze kurengaho iminota 30 urujya n'uruza ni rwose mu rugabaniro rw'Umujyi wa Kigali n'intara y'Amajyepfo, cyane cyane rw'ibinyabiziga by'abantu ku giti cyabo yaba abajya mu ntara cyangwa abaza mu Mujyi wa Kigali, ikigaragara kandi ni moto nyinshi zitwara abagenzi zibakuye zinabazana muri Kigali. Abaturage baravuga ko batorohewe kuko ingendo bazikora n'amaguru yabo.
Ahishakiye Emmanuel wo ku Kamonyi ati ''Ubu ni ukugenda n'amaguru nta kundi ni ko ingamba zafashwe, ni sport ziri kugorwa abantu zirimo ziratugora rwose.''
Bihibindi Oswald wo mu Karere ka Nyarugenge ati ''Urasharira ariko ugomba kunyobwa nyine ubundi umuti rero ni usharira, uryohera ntabwo uvura ni ukunywa nyine ni ukwemera ugashyinyiriza, tugomba kuwunywa rero kugira dutsinde.''
Undi muturage witwa Gratien wo muri Gasabo avuga ko aho kugira ngo icyorezi gihitane imbaga, hajyaho amabwiriza akaze.
Ati ''Aho kugira ngo umuntu abure ubuzima ibyo yaba arimo byaba bihagaze ibintu byakongera kugenda neza umuntu agakomeza nta kibazo.''
Abari mu bucuruzi butandukanye baravuga ko nyuma y'ingamba nshya zirimo no kuba bageze mu rugo saa moya bashyizeho uburyo bushya na bo bubafasha kubahiriza aya mabwiriza.
Nemeyimana Bosco ati ''Twe icyo dukora twihaye isaha dukoreraho nk'abantu dufite abo dukoresha n'abatugana, saa kumi n'imwe nibwo dufungiraho serivisi yacu y'abinjira, saa kumi n'imwe nibwo abakiliya baba barimo tubaha serivisi yabo ikarangira barimo hanyuma saa kumi n'imwe n'igice nibwo dutangira kwitegura gutaha maze saa kumi n'ebyiri tugafunga ikigo."
Icyakora nubwo aba baturage bavuga ko bitoroshye bashimangira ko bumva neza ibijyanye n'izi ngamba ko biri mu nyungu zabo cyane kurengera ubuzima.
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 yafashe imyanzuro irimo ko n'ingendo hagati ya Saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo zibujijwe mu gihe ubusanzwe ingendo zari zibujijwe saa tatu z’ijoro kugera saa kumi n’imwe za mu gitondo.
Paul RUTIKANGA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru