Yanditswe May, 04 2022 17:38 PM | 75,413 Views
Umujyi wa Kigali uravuga ko hakwiye ubufatanye bw’inzego mu kurandura ibyaha bya ruswa bikigaragara muri zimwe muri serivisi zihabwa abaturage, ibi biravugwa mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko basiragizwa igihe bakeneye serivisi zitandukanye zirimo n’iz'ubutaka.
Bamwe mu baturage bavuga ko basiragizwa ku biro by’ubuyobozi igihe bagiye gushaka ibyangombwa by’ubutaka, bakavuga ko byaba byiza izi serivise zigiye zihutishwa.
Twizeyimana Ethienne yagize ati ‘’Turirukanka mu Murenge bakatubwira ngo mushake ibyangombwa byanyu by’ubutaka bakadusiragiza tugahera muri ibyo, hari igihe baje ngo akarere karashaka kwishyura tugahera muri ibyo."
Umuyobozi w’umuryango
transparence International ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculee asanga
hakwiye kubaho iyubahirizwa ry’amategeko mu guhana icyaha cya ruswa
‘’Ikibazo ni imiterere y’itegeko, barakubwira ngo Umujyi wa Kigali niwo utanga
icyangombwa, nibyo koko ni One stop center ariko uza kukubuza kubaka cyangwa kubikwemerera ni agronome w’Umurenge cyangwa komite y’umudugudu, dufite inzego
nyinshi zigora ukuntu, kandi n’ahari ubushake hari inzitizi z’uko
n’uwagaragaraho icyo kibazo, n’iyo waba ufite ibimenyetso kumujyana mu rukiko
biterwa n’umucamanza bahuye, hari uhita amugira umwere ubwo tayari akaba asubiye
mu kazi iyo ari umukozi wa Leta."
Mu rwego rwo kurwanya ruswa ikururwa ahanini no gusiragizwa ndetse no gutinzwa guhabwa serivise mu umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umjyi wa Kigali Pudence Rubingisa avuga ko hageze ko inzego zose zahagurukira gutanga ahabwe serivise inoze kandi izira ruswa ku muturage
‘’Tubicishije
mu biganiro umuturage akamenya ibyo yemererwa n’amategeko, serivise agomba
gusaba, aho azisabira n’igihe azihererwa, akanakangurirwa kudatanga ruswa. Ariko
n’abayobozi b’inzego zose kuva ku mudugudu, iyo tuvuga umuturage ku isonga
tumuha serivise gute? Tugabanye ku musiragiza, haracyari ibyuho bya ruswa hari
n’abazisaba, cyangwa se umuturage yabona atinze gutanga serivise akibwira ko
akwiye gutanga ruswa cyangwa kuba ahawe serivise mbi ari uko hari ikindi bamusaba.
Ibyo byuho rero twabiganiriyeho.’’
Imibare itangwa n’urwego rw’ubugenzacyaha igaragaza ko mu mwaka wa 2019, mu mujyi wa Kigali hagaragaye ibyaha bya ruswa 128.
Mu mwaka wa 2020 byabaye 92, uyu mubare wakomeje kugabanuka kuko mu mwaka wa 2021 ibyaha bya ruswa mu mujyi wa Kigali byari 64, ni mu gihe muri uyu wa 2022 bimaze kuba 22.
Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ruswa mu Mujyi wa Kigali muri iyi nama hakaba hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komite ishinzwe kurwanya ruswa muri buri mudugudu.
Jeanne Uwamahoro
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
50 minutes
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru