AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu bacuruzi b’i Kigali barataka kubura abakiriya

Yanditswe May, 12 2020 08:06 AM | 22,017 Views



Bamwe mu bacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaza imbogamizi z’uko bagomba gutangira kwishyura ubukode n'ibindi basabwa nyuma y’igihe gito batangiye gukora kandi abakiriya bakiri bake.

Urugaga rw'Abikorera (PSF) rusaba abafite imbogamizi kwifashisha ikigega cyashyizweho na Leta kugira ngo kibagoboke, ariko bakanubaka icyizere mu mikoranire hagati yabo.

Ahakorerwa imirimo inyuranye mu Mujyi wa Kigali, uhasanga urujya n’uruza rw’abantu, baba abacuruza, abagura, cyangwa abakora indi mirimo. Ni nyuma y’icyumweru abantu bongeye gukora, ubwo bari bamaze ukwezi kurenga barahagaritse imirimo kubera ingamba zari zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.

Bamwe mu bakora imirimo inyuranye bemeza ko ibikorwa bigenda byongera kuzamuka buhoro buhoro, n’ubwo ngo hari imbogamizi zinyuranye.

Kayitesi Carine yagize ati “Abantu bagiye kurongorwa, abagiye gukoresha iminsi mikuru yo kubatirisha, gukomezwa, babaga ari benshi cyane, ugasanga nko mu cyumweru rwose turakora cyane. Ariko ubu ni umwe umwe, aza agura agenda, cyangwa umunsi wose ukira ari nka atelier 1 igurishije cyangwa 2.”

Munyampeta Athanase acuruza imbaho, avuga ko kubera icyorezo cya COVID19 cyatumye igiciro cy’imbaho kigabanuka.

Ati “Nka mbere hari igihe hazaga abantu nka 150, ariko ubu urebye haza nka kimwe cya kabiri. Hari igihe uruhabo rwaguraga nka 1800, none ubu ni 1500 cyangwa 1600.”

Niyoniringiye John Peter ukora umurimo w’ubwogoshi avuga ko abakiriya bataratinyuka kongera kubagana nk’uko byari bisanzwe, kandi barakoze ibishoboka byose bagakaza ingamba zomkwirinda icyorezo.
Ati “Abakozi baracyahembwa kwa kundi ntibyagabanutse, urumva ibyo winjiza n'ibyo usohora si kimwe, kandi ibikoresho biracyari bya bindi, ndetse birasaba ko twongera ibikoresho kubera ubwirinzi. Icyo badufasha ni ugutinyura abantu, bakababwira ko muri za salo hari uburyo bashyizeho bwo kwirinda.”

Ibi kandi birashimangirwa n’umucuruzi Ngamijimana Charles  uvuga ko abakiriya bataboneka ndetse abatumiza ibicuruzwa na bo bakaba ari bake.

Ati “Umuntu ashobora kuguhamagara ati ‘nkeneye ibi n'ibi, ubimpakirire hari imodoka nohereje’, ariko nyine ni gake kuko ntabwo baba bizeye ko ibyo bakeneye bibageraho nk'uko babyifuza, icyizere kiba ari gike kuko batabimenyereye. Ni ukuza ugacuruza, ubu nyiri inzu yatangiye kutubarira, kandi abakiliya ntibakiza nk'uko bazaga mbere, urumva ko bikomeje ntibyazatworohere mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi mukuru w'Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda, Robert Bafakulera, asaba abacuruzi kubaka icyizere hagati yabo, ku buryo bashobora gutumiza ibintu batavuye aho bari, akanabashishikariza kwifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Uretse no kuvuga ngo barava mu ntara baza mu mujyi, na Banki nkuru y'u Rwanda yashyizeho itegeko ry'uko nta muntu ushobora gukura amafaranga muri banki arenga miliyoni. Abantu bakwiriye kubyumva y'uko kwishyura ukoresheje uburyo buhari, ariko ugukoresha mobile money, ari ugukoresha transfert, kandi na Banki Nkuru yakuyeho charges zose (ikiguzi cyose), bakwiye kubikangurirwa, bumve ko ari uburyo bworoshye, abantu bakajya bohereza amafaranga muri ubwo buryo, bakarangura.”

Ku kibazo cy'uko hari abashobora kuremererwa no kwishyura ubukode cyangwa imyenda ya banki, Bafakulera yemeza ko hashyizweho uburyo bwo korohereza abantu kwishyura nta nyungu z'ubukererwe. Na ho ku bashobora guhomba, asobanura ko ikigega Leta yatangije cyo kugoboka abantu kizakemura iki kibazo, aho ku ikubitiro hashyizwemo miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Yagize ati “Bajye bayiguriza ku giciro cyo hasi, ubucuruzi bwabo bushobore kuba bwakongera bugasubiraho. Ibyo ntibivuze ko nta bazananirwa bakavamo, birashoboka, ariko abazashobora kubyitwaramo neza, bazakomeza bacuruze, kandi bakoranye na banki neza.”

Tariki 4 Gicurasi 2020, ni bwo guverinoma yakomoreye imirimo inyuranye kongera gusubukurwa, ariko hakomeza kubahirizwa ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19. 

Jeannette UWABABYEYI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama