AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu bagororwa barishimira imbabazi bahawe Perezida zatumye barekurwa

Yanditswe Sep, 20 2018 22:10 PM | 77,344 Views



Bamwe mu barekuwe kubera imbabazi z’umukuru w’igihugu baramushimira kandi bagashimangira ko imbabazi bahawe zababereye imbarutso yo kwiyubaka no kongera gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Mu myaka 20 ishize, harabarurwa ibihumbi amagana by’abamaze guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu. Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, asobanura ko nubwo amategeko ateganya ko ifungurwa ry’agateganyo ryemezwa n’inama y’abaminisitiri, hari umwihariko ku mbabazi zitangwa n’umukuru w’igihugu. Ati, "Ikintu bahuriyeho bose ni uko ari abantu bahamijwe ibyaha n’inkiko ku buryo budasubirwaho, icyo cyumvikane neza! Umuntu usaba imbabazi umukuru w’igihugu aratakamba akavuga ati ntabundi bwinyagamburiro nsigaranye. Liberation conditionnelle ifite ibyaha itageraho ukurikije uko amategeko yacu ateye ubu, Ariko ibijyanye n’imbabazi z’umukuru w’igihugu biri ku byaha byose, n’ibyaha bya jenoside birimo kuko umukuru w’igihugu afite ububasha yemererwa n’itegeko nshinga."

Gusaba imbabazi, kuzitanga no kubabarirwa, ni kimwe mu byafashije abanyarwanda muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Perezida wa repubulika Paul Kagame, asobanura ko gutanga imbabazi ku bahamijwe ibyaha n’inkiko, bikorwa ku neza y’igihugu na bene cyo bose. Yagize ati, "Tugiramo n’impuhwe ariko bitari impuhwe gusa zo gushaka gutanga impuhwe, ni impuhwe zo gukemura ibibazo. Nonese iyo bitaza kuba gutyo ubu tuba dufite abantu bangahe bishingiye ku kuri bicaye muri prison? Tuba tugifite amagana y’ibihumbi bicayemo kubera ko niho bakwiriye kuba bari. Ariko twe kubera inyungu zo kubaka igihugu cyacu tukavuga ngo ariko ntabwo ari ko iteka twabigenza, turashakisha n’uwabaye umunyabyaha n’uwagize ute.. tugashaka uko tumwubaka kugirango nawe na gakeya afite kubake igihugu."

Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryo muri 2013, riteganya ko uwakatiwe igifungo kingana cyangwa kiri munsi y’imyaka 5, afungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza 1/3 cy’igihano, mu gihe uwakatiwe hejuru y’imyaka 5 we yemererwa gusaba gufungurwa by’agateganyo nyuma yo kurangiza byibura 2/3 by’igihano yakatiwe. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira