AGEZWEHO

  • AMAFOTO: Perezida Kagame yayoboye inama y'Abaminisitiri – Soma inkuru...
  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu gukemura ibibazo biterwa na ADF na FDLR – Soma inkuru...

Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bwo kwemera icyaha basabye bagenzi babo kubakurikiza

Yanditswe Jan, 27 2023 19:05 PM | 7,083 Views



Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, barashishikariza bagenzi babo kuyoboka ubu buryo kuko buborohereza.

Uwitwa Uwera Claudine warekuwe agira ati "Nari kuzamara imyaka 3 ariko ubu bangiriye impuhwe maze amazi 10 ariko ngiye gusubira mu rugo, rero ndashishikariza bagenzi banjye kugira ubwumvikane."

Abunganira abandi mu mategeko bashima ubu buryo bushya, kuko bituma abakiriya babo bemera icyaha badatinda mu manza, ariko bakemeza ko hakirimo imbogamizi.

Imbogamizi zishingiye ku kuba bitakorehwa ku byaha byose, ikindi kandi ntibiragera mu gihugu hose ku buryo aho waba uri hose waburana muri ubu buryo.

Ubucamanza buvuga ko ubu buryo bwitezweho gufasha mu kugabanya ubucucike mu magereza ndetse no kugabanya ibirarane by’ imanza.

 Gusa umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubu buryo bukiri mu igeragezwa ariko ko izi mbogamizi zizagenda zikurwamo uko buzagenda bunozwa.

Kuri  uyu wa Gatanu mu baregwa 71 baburanira mu rukiko bahise barekurwa kubwo koroherezwa muri ubu buryo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar

Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo - Perezida Kagame

Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda

Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi

Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'

U Rwanda na Yorudaniya mu masezerano y'ubufatanye

EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa

Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Pe