Yanditswe Jan, 27 2023 19:05 PM | 7,083 Views
Bamwe mu bagororwa bayobotse uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, barashishikariza bagenzi babo kuyoboka ubu buryo kuko buborohereza.
Uwitwa Uwera Claudine warekuwe agira ati "Nari kuzamara imyaka 3 ariko ubu bangiriye impuhwe maze amazi 10 ariko ngiye gusubira mu rugo, rero ndashishikariza bagenzi banjye kugira ubwumvikane."
Abunganira abandi mu mategeko bashima ubu buryo bushya, kuko bituma abakiriya babo bemera icyaha badatinda mu manza, ariko bakemeza ko hakirimo imbogamizi.
Imbogamizi zishingiye ku kuba bitakorehwa ku byaha byose, ikindi kandi ntibiragera mu gihugu hose ku buryo aho waba uri hose waburana muri ubu buryo.
Ubucamanza buvuga ko ubu buryo bwitezweho gufasha mu kugabanya ubucucike mu magereza ndetse no kugabanya ibirarane by’ imanza.
Gusa umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko ubu buryo bukiri mu igeragezwa ariko ko izi
mbogamizi zizagenda zikurwamo uko buzagenda bunozwa.
Kuri uyu wa Gatanu mu baregwa 71 baburanira mu rukiko bahise barekurwa kubwo koroherezwa muri ubu buryo.
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Qatar
Mar 21, 2023
Soma inkuru
Politiki mbi ntikwiye kuba muri siporo-Perezida Kagame
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ibikoresho bya mbere byo kubaka uruganda rw’inkingo byageze mu Rwanda
Mar 13, 2023
Soma inkuru
Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bari mu buyobozi
Mar 01, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yavuze ko Leta iticaye ubusa mu guhangana n'izamuka ry'ibiciro
Mar 01, 2023
Soma inkuru
U Rwanda na Yorudaniya byasinye amasezerano avanaho visa ku badipolomate n'abandi bafite pasipo ...
Feb 22, 2023
Soma inkuru
EAC yasabye ko Abanyekongo bahungiye mu Rwanda na Uganda bacyurwa
Feb 17, 2023
Soma inkuru
Nzakora icyo ari cyo cyose kugira ngo inkuru ya FDLR itazagaruka iwacu ukundi-Perezida Kagame
Feb 09, 2023
Soma inkuru