AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Bamwe mu bahinzi barishimira ko Gahunda ya Nkunganire yabateje imbere

Yanditswe Sep, 17 2019 16:44 PM | 12,298 Views



Abahinzi bitabiriye gahunda ya nkunganire mu buhinzi bavuga ko ibafasha mu kuhira imyaka, kubonera imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe bigatuma umusaruro wiyongera.

Muri iyi gahunda ya nkunganire Leta yishyurira 70% by’ikiguzi  umuhinzi we akishyura 30%.

Uwihoreye Samuel ni umwe mu bahinzi bafashijwe kubona ibikoresho byo kuhira muri gahunda ya nkunganire, aho umushinga we wo kuhira watwaye amafaranga angana na miliyoni 7 n’ibihumbi 820 Leta imwishyurira 70%  byawo.

Ku buso bwa hegitari esheshatu n`igice yahinzeho ibinyomoro n’amatunda yuhira akoresheje imashini, avuga ko abibonamo inyungu nyinshi.

Ati ''Imbuto zacu ntizigeze zangirika kuko twavomeraga twifashishije ibikoresho baduhaye twatangiye guhinga igice kimwe mu kwezi kwa mbere; ubu imbuto zatangiye kwera turimo gusarura. Igice cya kabiri twagihinze mu kwa gatanu mu gihe cy’izuba ryinshi kandi imbuto zirimo gukura neza kuko twavomeraga. Ubu tugiye guhinga igice cya gatatu, ibi bizatuma tuba dufite ibihingwa twahinze mu kwa cyenda, mu kwa mbere no mu kwa gatanu bisimburana; bityo tubashe guhaza isoko, umukiriya tube twamuha imbuto mu gihe cy’umwaka wose.''

Uzamukunda Olive na Ntahontuye Laurent na bo ni bamwe mu bahinzi bibumbiye muri koperative Ubumwe ihinga mu gishanga cya Bishenyi giherereye mu Karere ka Kamonyi. Bavuga ko iyi gahunda ya nkunganire ibafasha kubonera imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe bigatuma umusaruro wiyongera.

Uzamukunda yagize ati ''Nkunganire yatugiriye akamaro nko kubona ifumbire byarangoraga  ariko ubu ndajya kuzana imbuto ngahita nzana n’ifumbire ariko najyaga kuzana imbuto hakaba igihe nsanze ifumbire yabaye nke bikansaba gusubirayo n’amafaranga natangaga yabaye make ubwo rero hari akammaro byangiriye.''

Ntahontuye  we yagize ati ''Ubu umusaruro wikubye gatatu, rero byatumye umuhinzi atera imbere, nk’ubu abenshi nta mashanyarazi twagiraga ariko kubera iterambere ryo gukorera muri koperative byatumye tubona umuriro, amazu twarayavuguruye kandi birakiyongera.''

Kugeza ubu iyi gahunda ya nkunganire mu kuhira mu bishanga no mu nkengero zabyo irimo gukorerwa ku buso bwa hegitari 8,220, ikaba yaritabiriwe n’abahinzi ibihumbi 6 mu gihugu hose.

Umuyobozi mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ibijyanye no kuhira, gutunganya ubutaka, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi bujyanye na byo, Ruzibiza Emile, avuga ko hari ingamba zafashwe mu kurushaho kuyiteza imbere.

Yagize ati ''Kugira ngo twongere umubare w’abahinzi n’uko bibumbira mu matsinda ni yo ngamba ya mbere dufite bizazamura ubuso bw’ubutaka  bwuhirwaho bwiyongera n’umusaruro wiyongere ikindi turimo kuganira n’urubyiruko tureba ubundi buryo rwakoresha binyuze mu gukodesha imashini zo kuhira. Ibi bizatuma wa muhinzi udashoboye guhita abona ya mashini muri ako kanya atanga amafaranga makeya yo gukodesha bakamwuhirira yamara kweza akaba yashobora nawe kuyigurira.''

Mu myaka ine Gahunda ya Nkunganire imaze, yatanzweho amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 4, RAB ikaba yariyemeje ko buri mwaka hazajya hongerwaho hegitari ibihumbi 3 ku buso busanzwe bwuhirwaho.

Butare Léonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira