AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu bakoreraga ikigo Atlantis MICRO FINCE baravuga ko cyafunze kitabishyuye

Yanditswe Oct, 29 2021 19:46 PM | 141,203 Views



Bamwe mu bakozi bakoreraga ikigo cy'imari iciriritse, Atlantis MICRO FINCE baravuga ko iki kigo cyafunze kitabishyuye imwe mu mishahara yabo, bakaba basaba inzego zibishinzwe kubarenganura.

Aba bakozi bakoreraga ikigo cy'imari iciriritse kizwi ku izina rya Atlantis bagera kuri 11, bavuga ko nyuma y'uko iki kigo gihombye bikaba ngombwa ko gikinga imiryango, basezeranyijwe kwishyurwa none bakaba bategereje igihe gisaga imyaka 2 batarishyurwa.

Uwitwa Irankunda Sluiman wahoze akorera iki kigo yagize ati "Kuva muri Nyakanga 2019 kugeza uyu mwaka, twujuje imyaka ibiri. Njye bandimo miliyoni 4, kutanyishyura byangizeho ingaruka zirimo ubukene."

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibigo by'imari icirirtse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Clarisse Mushimirwa avuga ko basabye abakozi kwihangana kuko ngo hagombaga kubanza gukorwa ubugenzuzi bujyanye no kwishyura abari barabikije muri Atlantis, ndetse no kwishyuza abari babereyemo iki kigo imyenda nyuma nabo bakazakurikiraho."

Ati "Ikibazo cya Atlantis ni ikibazo cyizwi kuko iki kigo mbere yo gutangira gukora cyabiherewe uburenganzira na BNR, ubu turimo turakorana n'ushinzwe gusesa iki kigo kugira ngo hishyurwe abari bafitemo mafaranga kandi abagera kuri 40% bamaze kwishyurwa, ikindi kirimo kirakorwa ni ugushaka uburyo hazaboneka ubwishyu buzishyura abandi Atlantis ibereyemo imyenda, icyo twabwira abo bakozi ni ukwihangana cyane ko bari ku rutonde rw'abantu bazishyurwa."

BNR ivuga kandi ko iki kigo cyatangije miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda, cyafunze kimaze kugira abakiriya bagera 7182, kugeza ubu abamaze kwishyurwa imyenda Atlantis ibabereyemo ari 38% by'abari bafitemo amafaranga bityo ko abandi bababuze ngo babishyure ariko babonetse basubizwa ubwizigame bwabo.

Uwitonze Providence Chadia



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage