Yanditswe Oct, 29 2021 19:46 PM | 141,203 Views
Bamwe mu bakozi bakoreraga ikigo cy'imari iciriritse, Atlantis MICRO FINCE
baravuga ko iki kigo cyafunze kitabishyuye imwe mu mishahara yabo, bakaba
basaba inzego zibishinzwe kubarenganura.
Aba bakozi bakoreraga ikigo cy'imari iciriritse kizwi ku izina rya Atlantis bagera kuri 11, bavuga ko nyuma y'uko iki kigo gihombye bikaba ngombwa ko gikinga imiryango, basezeranyijwe kwishyurwa none bakaba bategereje igihe gisaga imyaka 2 batarishyurwa.
Uwitwa Irankunda Sluiman wahoze akorera iki kigo yagize ati "Kuva muri Nyakanga 2019 kugeza uyu mwaka, twujuje imyaka ibiri. Njye bandimo miliyoni 4, kutanyishyura byangizeho ingaruka zirimo ubukene."
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibigo by'imari icirirtse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, Clarisse Mushimirwa avuga ko basabye abakozi kwihangana kuko ngo hagombaga kubanza gukorwa ubugenzuzi bujyanye no kwishyura abari barabikije muri Atlantis, ndetse no kwishyuza abari babereyemo iki kigo imyenda nyuma nabo bakazakurikiraho."
Ati "Ikibazo cya Atlantis ni ikibazo cyizwi kuko iki kigo mbere yo gutangira gukora cyabiherewe uburenganzira na BNR, ubu turimo turakorana n'ushinzwe gusesa iki kigo kugira ngo hishyurwe abari bafitemo mafaranga kandi abagera kuri 40% bamaze kwishyurwa, ikindi kirimo kirakorwa ni ugushaka uburyo hazaboneka ubwishyu buzishyura abandi Atlantis ibereyemo imyenda, icyo twabwira abo bakozi ni ukwihangana cyane ko bari ku rutonde rw'abantu bazishyurwa."
BNR ivuga kandi ko iki kigo cyatangije miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda, cyafunze kimaze kugira abakiriya bagera 7182, kugeza ubu abamaze kwishyurwa imyenda Atlantis ibabereyemo ari 38% by'abari bafitemo amafaranga bityo ko abandi bababuze ngo babishyure ariko babonetse basubizwa ubwizigame bwabo.
Uwitonze Providence Chadia
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru