AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu gutangaza amakuru bongeye kunengwa

Yanditswe May, 03 2022 16:22 PM | 65,203 Views



Kuri uyu munsi mpuzamahanga w'ubwisanzure bw'itangazamakuru, impuguke mu birebana n'imikorere y'uru rwego zivuga ko ikoranabuhanga ryahinduye imikorere yarwo ku buryo abantu basigaye bagezwaho amakuru mu buryo bwihuse. Gusa iri koranabuhanga ryanazanye imikorere itari iy'ubunyamwuga yo gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya, y'ibinyoma, isebanya, ihohotera n'ibindi bibangamiye abari muri uru rwego.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw'itangazamakuru wizihijwe mu gihe, abanyamakuru benshi bishimira uburyo ikoranabuhanga ryaborohereje akazi ku buryo bageza amakuru ku bayakeneye mu buryo bwihuse nubwo hari abakoresha nabi izo mbuga nkoranyamabaga nka Twitter, Youtube, WhatsApp, Instagram n’izindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'abanyamakuru bigenzura, Mugisha Emmanuel avuga ko ikibazo bakunze guhura na cyo ari icy'abakorera kuri murandasi batari abanyamakuru b'umwuga bakwirakwiza inkuru zidafitiwe gihamya.

Ati “Kuko benshi babikora bagira ngo bafatishe abantu benshi babakurikirana kuko iyo abantu batabakurikiranye bibaca intege ariko uko bakomeza guhererekanya ibintu bidafitiwe gihamya, bidafitiwe ukuri bo nih o babonera abantu benshi babakurikirana bagakomeza gukwiza ibihuha bunguka mu buryo butandukanye. Yewe banakora n'ibintu bihungabanya uburenganzira bw'abandi, uburenganzira bw'abana, uburenganzira bw'abagore n’abandi, birakwiye ko abantu batekereza mbere yuko bahererekanya ayo mashusho yewe bakamenya n'imikoreshereze y'izi mbuga nkoranyambaga mu buryo bwiza.”

Na ho Umuhuzabikorwa w’Umuryango Pax Press, Albert Baudouin asanga hakenewe kongerera ubumenyi abakurikira izi mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati « Nka Pax Press  twakoze ubushakashatsi abahanga batangaza ikigomba gukorwa ; ni urugamba rukomeye kuko ni urugamba rusaba kwigisha ibyo twita media and digital literacy abantu bakigishwa itangazamakuru bahereye hasi ndetse bigahera mu miryango y'abantu, bigahera mu mashuri y'inshuke bikazamuka mu  mashuri y'ibanze na za kaminuza ku buryo abantu bakura bazi itangazamakuru  icyo ari cyo, umuntu ntabone ibitangazwa kuri twitter, ibitangazwa kuri youtube channel ngo abone ko ari inkuru yamwubaka. »

Kugeza ubu mu Rwanda hari televiziyo 18, amaradiyo 34, ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi 201 n'ibinyamakuru byandika 34.


Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage