AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Barifuza ko gukora moto zikoreshwa n'amashanyarazi byakwihutishwa

Yanditswe Aug, 16 2019 10:24 AM | 7,466 Views



Bamwe mu bakora akazi ko gutwara bagenzi kuri moto barifuza  ko gahunda yo gukoresha moto zidakoresha lisansi mu Rwanda yakwihutishwa kuko byabafasha mu mikorere yabo.Gusa hari abagaragaza impungenge zo kuzahura n'igihombo ubwo moto zisanzwe zikoresha lisansi zizaba zitagikoreshwa mu Rwanda.

Nizeyimana Anthere ni umwe mu batwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali. Gusa, moto akoresha ntisanzwe kuko itameze nk'izo abantu basanzwe bamenyereye bitewe n'uko  ikoresha amashanyarazi mu mwanya wa lisansi.

Iyo igenda mu muhanda ntisohora imyotsi kandi ntisakuza. Ikiyongereye kuri ibyo ikiguzi cyagendaga kuri lisansi kiragabanuka nk'uko Nizeyimana abisobanura.

Yagize ati “Ni ukuvuga ngo niba iyo moto isanzwe ikoresha lisansi  nungutseho ibihumbi nka 5 iyi naba nungutseho ibihumbi bitandatu urumva ko inyungu y'iyi iri hejuru ku iya lisansi.”

Hashize amezi 2 izi moto zikoresha amashanyarazi zikorerwaho igerageza mu Mujyi wa Kigali, ubu izitwara abagenzi mu muhanda zigenda ibirometero biri hagati ya 40 na 65 umumotari akajya gufata indi batiri (batery)  irimo umuriro.

Nizeyimana  ati “Ku bijyanye n'ingendo ni ukuvuga ifite batiri iyo igenze ibirometero bike igenda 40 yagenda byinshi ikagenda 45 icyo kibazo twakigejeje ku babishinzwe batubwira ko bagiye kureba uko bayongerera ubushobozi ikagenda ibiro metero birenga 100. Iyo batiri igiye gushiramo ndagenda bakampa indi nkayisubizamo nkagenda.”

Makuza Ernest avuga ko  kuva abonye izi moto zikoresha amashanyarazi mu umhanda ubu ni zo atega gusa.

Ati “Iyi moto nta shampoma igira isohora imyotsi, icya 2 nta mavuta ya moteri igira ngo uzakenera kumena amavuta ya moteri ku butaka bw'u Rwanda, ibyo byonyine ni ukurengera ibidukikije noneho hakazaho n'izindi nyungu, ubaze nk'amafaranga abamotari bakoreshaga mu kumena amavuta mu cyumweru cyangwa mu kwezi, ayo mafaranga umumotari yayazigama.”

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto usanga bafite amatsiko yo kumenya moto zidakoresha lisansi, bakishimira uko zikora gusa bakagira impungenge ku kuba zigenda ibirometero bike no kuba bashobora kuzahura n'igihombo igihe moto bakoresha zizaba zitagikenewe ku isoko.

Uwitonze Theoneste yagize ati “Twe twifuzaga kugirango leta niba izi moto zije, ni byo ntabwo twanga kugendana n'igihe no kurengera ibidukikije twasabaga Leta ko abamotari bafite moto bakomeza bagakora mu gihe izi nshya zitaraba nyinshi.”

Na ho Nibizi Naricisse avuga ko moto zikoresha amashanyarazi ari nziza gusa akavuga ko ikibazo ari ubushobozi bwa batiri zazo zibika umuriro.

Ati “Ziriya moto twarazibonye ni nziza pe! Kuko ntizikoresha lisansi ariko ikibazo gikomeye nazibonyeho ni uko batiri yazo, igenda ibirometero 60 byonyine ubu muri iki gitondi nshobora kuba nabirengeje, bivuze ko ndamutse nerekeje za Nyamata, za Rwamagana, birashoboka ko ntashobora kubona undi muntu nkomezanya ngo njye ahandi hantu, bivuze ko bateri ari  ikibazo kuko zitamara umwanya munini.”

Mfashijwenimana Jean Baptiste avuga ko izo moto zikoresha  amashanyarazi zizakemura ikibazo cy’igihombo abamotari bagiraga igihe bakoreshaga izikoresha lisansi.

Ati “Ziriya moto zadufasha cyane kuko ukurikije n'amafaranga dutakaza mu magaraje kubera dukoresha lisansi  zigakoresha n'amavuta ya moteri urumva ko dutakaza amafaranga menshi cyane ariko bikozwe neza batery ikaba ishobora kumara umunsi wose.”

Ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahuraga n'urubyiruko ku munsi kuri uyu wa Gatatu, yamaze impungenge abatwara abagenzi kuri moto, aho yagaragaje ko hazarebwa uburyo bwo kubaguranira bagahabwa izikoresha amashanyarazi.

Yagize ati “Turashaka mu Rwanda ko twakoresha moto zikoresha amashanyarazi gusa, ziriya zindi zose kubera ko zitwangiriza n'umwuka duhumeka ubwo tuzava aho tujya no ku ma modoka, ibyo turabikorera ko ari ibigezweho,  ni ibiteza imbere u Rwanda, ni ibiteza imbere Abanyarwanda, ni isuku, ariko ntabwo tuzajya tuzibambura gusa ngo tubagurishe izindi tuzashaka uburyo tuzigurana, aba  moto ndagira ngo mbategure muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abatwara abagenzi kuri moto basaga ibihumbi 45.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira