AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bamwe mu banyamahanga baje kwiga Kaminuza mu Rwanda bashimye umutekano uhari

Yanditswe May, 30 2023 19:47 PM | 52,360 Views



Bamwe mu banyamahanga baje kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, baravuga ko umutekano, ireme ry'uburezi riri ku rwego rwiza ari kimwe mu bibakurura kuza kwiga mu Rwanda.

Mangala Mwinja Assiati avuka muri Repubulika Iharanari Demokarasi ya Kongo, ni umwe mu banyeshuri hafi ibihumbi 2 bo hanze y' u Rwanda biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ndetse atuye hafi y'iyi Kaminuza.

Avuga ko umutekano, ireme ry'uburezi ndetse n'urugwuro by'abanyarwanda ari bimwe mu byatumye aza kuminuriza mu Rwanda.

Usibye imyigishiriza myiza kandi ihamye ndetse n'umutekano uri mu Rwanda, abanyamahanga biga mu Rwanda bashima ko ari n’ahantu wakwiga ukora bigatuma ushobora kwibeshaho.

Ubuyobozi bwa zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda bugaragaza ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose biri mu bituma aba banyamahanga biyongera gusa ubu nabo bafashe ingamba zituma barushaho kwiyongera.

Inama y'igihugu y'amashuri makuru na za Kaminuza igaragaza ko buri mwaka umubare w'aba banyeshuri wiyongera ubu hakaba harabarurwa abarenga ibihumbi 5.

Ibi kandi biniyongera kuba Rwanda rwarayobotswe na Kaminuza Mpuzamahanga zifite amashami mu Rwanda nka Canergie Melon University, African Leadership Universty n'izindi.


Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama