Yanditswe May, 30 2023 19:47 PM | 52,360 Views
Bamwe mu banyamahanga
baje kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda, baravuga ko umutekano, ireme
ry'uburezi riri ku rwego rwiza ari kimwe mu bibakurura kuza kwiga mu Rwanda.
Mangala Mwinja Assiati avuka muri Repubulika Iharanari Demokarasi ya Kongo, ni umwe mu banyeshuri hafi ibihumbi 2 bo hanze y' u Rwanda biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ndetse atuye hafi y'iyi Kaminuza.
Avuga ko umutekano, ireme ry'uburezi ndetse n'urugwuro by'abanyarwanda ari bimwe mu byatumye aza kuminuriza mu Rwanda.
Usibye imyigishiriza myiza kandi ihamye ndetse n'umutekano uri mu Rwanda, abanyamahanga biga mu Rwanda bashima ko ari n’ahantu wakwiga ukora bigatuma ushobora kwibeshaho.
Ubuyobozi bwa zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda bugaragaza ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu nzego zose biri mu bituma aba banyamahanga biyongera gusa ubu nabo bafashe ingamba zituma barushaho kwiyongera.
Inama y'igihugu
y'amashuri makuru na za Kaminuza igaragaza ko buri mwaka umubare w'aba
banyeshuri wiyongera ubu hakaba harabarurwa abarenga ibihumbi 5.
Ibi kandi biniyongera kuba Rwanda rwarayobotswe na Kaminuza Mpuzamahanga zifite amashami mu Rwanda nka Canergie Melon University, African Leadership Universty n'izindi.
Fiston Felix Habineza
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru