Yanditswe Aug, 20 2019 14:44 PM | 7,653 Views
Mu bigo bimwe abanyeshuri bahabwa ifunguro ryo ku
manywa muri gahunda ya school feeding bavuga ko ritabahaza, kuko aba ari rike,
ngo bitewe n’umubare w’ababa bishyuye amafaranga nk’uko ubuyobozi bubisobanura.
Nyamara Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amafaranga atari yo yonyine akenewe muri
iyi gahunda.
Mu gihe cyo gufata ifunguro rya ku manywa abanyeshuri bo kuri Groupe Scolaire Ntarabana mu Karere ka Rulindo usanga baribyiganiraho; ahanini biturutse ku buke bwaryo aho buri wese aba avuga ko ritamugeraho cyangwa akabona intica ntikize.
Umwe muri bo yagize ati ''Iyo twariye ntiduhage turiga ntidufate cyane nko ku gicamunsi n’iyo umwarimu arimo ntitwiga tuba dusinzira.”
Undi yagize ati “Kubisaranganya ntibiba byoroshye akabase kamwe gasangirwa n`abantu icumi nawe urabyumva ko umuntu atahaga.”
Undi mwana w’umukobwa avuga ko kuba hari amufunguro adahagije bibagiraho ingaruka.
Ati “Ni ukujya kwicara mu ishuri ugasinziriramo kuko uba wumva nta morali ufite rwose iyo ibiryo bibaye bikeya amasomo ntiwabasha kuyafata kuko uba utariye ngo uhage bituviramo gutsindwa''
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iri shuri Havugimana Celestin avuga ko ku banyeshuri 246 bafite biga mu mashuri yisumbuye ari na bo barebwa n’iyi gahunda; 1/4 byabo kuva iki gihembwe cyatangira ari bo bishyuriwe amafaranga yo gufata ifunguro rya saa sita.
Ibi rero ngo bituma basaranganya ifunguro n’abatarishyurirwa.
Yagize ati ''Niba 3/4 bahari kandi bataratanga amafaranga uko bikwiriye ngo duhahire rimwe ibiryo bibonekere rimwe abana bararya ariko bakarya bidahagije kuko baba batetse bikeya urumva ko ari ikibazo gikomeye biragorana guhahira abanyeshuri amafaranga ataboneste n’abonetse ntabonekere igihe ni umutwaro ku kigo kandi nticyabyishoboza cyonyine.''
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n`ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi; avuga ko ababyeyi badohotse kuri iyi gahunda ntibakomeza kuyigira iyabo.
Yagize ati “Twashyizeho amabwiriza atuma iyi gahunda isobanuka tuvuga ko inshingano ya mbere ari iy’umubyeyi aho abadafite amafaranga ariko bahinga dusaba ko bavunja ibihingwa bikenerwa mu gutegura ifunguro ry’abana mu mafaranga bakabizana udafite amafaranga ntanagire ibyo bihingwa ariko afite imbaraga ashobora kuza agatanga umubyizi ariko na we akumva ko hari icyo akoze kugira ngo umwana we afatire ifunguro ku ishuri. Nkaba rero nasabaga ko iyi gahunda yumvikana neza abayobozi b’amashuri ntihagire umwana uvutswa uburenganzira kubera ko atatanze amafaranga y’ifunguro.
Ahakunze kugaragara ikibazo cy’abana badafatira ifunguro rya kumanywa aho biga n’abarifata ntiribahaze; ni ku mashuri yo muri gahunda y’uburezi bw`ibanze bw’imyaka 9 na 12.
Inkuru mu mashusho
BUTARE Léonard
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru