AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bamwe mu bareganwa hamwe na Mudathiru bavuga ko bagiye muri P5 bashutswe

Yanditswe Nov, 19 2020 21:21 PM | 20,245 Views



Abantu 31 bakurikiranweho ibyaha birimo iterabwoba no gukorana n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuri uyu wa Kane ni bwo barangije kwiregura.

Batatu bari basigaye na bo bahakanye ibyaha byo kurema umutwe w'ingabo utemewe bavuga ko bawinjijwemo ku ngufu.

Ryari iburanisha rya 11 ry'uru rubanza rukurikiranywemo itsinda ry'abantu 25 barangajwe imbere na Rtd. Major Habib Mudathiru, uru rubanza kandi rurimo abasirikare 4 ba RDF bari mu rukiko n'undi umwe utarafatwa, aba bo ku byaba barengwa hiyongeraho n'icyo gutoroka igisirikare.

Batatu batari bireguye, uwa mbere yavuze ko yashutswe n'abamwizezaga kujya kumuha akazi ko gukora amandazi i Burundi, n'uko afata inzira ava i Nairobi kwa mukuru we aho yabaga aca muri Uganda agera i Burundi aho yaje kuvanwa ajyanwa muri RDC yigishwa imbunda, ndetse umunsi uragera arayikorera n'amasasu yayo atera u Rwanda.

Icyakora ngo uko yafashwe na we ntakuzi, icyo ashimangira imbere y'abacamanza ni uko ibi byose ngo yabikoraga ngo arengere ubuzima bwe kuko yemeza ko yasaga n'uwafashwe bugwate.

Uwa 2 we ngo baramushutse bamuvana i Burundi aho yari kuva mu 2008 ari umumotari, bamujyana muri RDC bamwizeza akazi ko gucukura amabuye y'agaciro. Ngo yatunguwe no kwisanga ari mu mutwe w'ingabo utemewe wa P5.

Uwa 3, yavuye mu Rwanda afite munsi y’imyaka 18, bamushutse ko bazamuha akazi muri RDC.

Abaregwa bose bakomeje kuburana bavuga ko binjiye muri uyu mutwe batabizi ndetse batanabishaka. Gusa ariko, umucamanza yagaragaje ko batabifitiye ibimenyetso.

Hari n’uwo yibukije ko imbunda iba ikwiye kurinda ubusugire bw'igihugu gusa, maze amubaza iyo yari afite muri RDC ubusugire yarindaga undi abanza kumusubiza ko yarindaga ubusugire bwa Afurika, yongeye kumubaza noneho avuga ko yarindaga ubusugire bwa P5.

Nyuma y'amasaha nk'atandatu bose bari bamaze kwiregura maze inteko iburanisha yemeza ko tariki 7 na tariki 8 z'ukwezi gutaha kwa 12, Ubushinjacyaha buzatanga umwanzuro ku byo bakurikiranyweho bagereranyije n'ibisobanuro batanze. Icyo gihe kandi buri wese azagaragaza uko yakiriye umwanzuro w'ubushinjacyaha mbere y'uko ubucamanza bufata umwanzuro.

Muri rusange, Mudathiru na bagenzi be baregwa ibyaha bitanu bahuriraho, birimo icyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’iterabwoba, kujya mu mutwe w’ingabo utemewe hagamijwe gushyigikira igitero cy’ingabo zitemewe, gucura umugambi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga zose, kugirana umugambi na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama