Bamwe mu barimu muri Kayonza baravuga ko batarahabwa agahimbazamusyi ka mwarimu kuva mu 2010

AGEZWEHO

  • Urubyiruko rw'abanyeshuri mu marushanwa ajyanye n'inama ya CHOGM – Soma inkuru...
  • Louise Mushikiwabo agiye kugeza umuganda mu bihugu byose bigize OIF – Soma inkuru...

Bamwe mu barimu muri Kayonza baravuga ko batarahabwa agahimbazamusyi ka mwarimu kuva mu 2010

Yanditswe Feb, 23 2022 19:48 PM | 43,371 ViewsBamwe mu barimu bo mu karere ka Kayonza, batangaje ko barimo kwishyuza ibirarane byabo by'agahimbazamusyi ka mwarimu, batigeze bahabwa kuva mu 2010. 

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko buri mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, kugira ngo harebwe uburyo aya mafaranga asaga miliyoni 71 Frw yakwishyurwa.

Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko, iherutse gushyikiriza inteko rusange umutwe w'abadepite umushinga w’itegeko rihindura itegeko N° 031/2021 ryo ku wa 30/06/2021 rigena ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 ndetse n'imikoreshereze yayo.

Kimwe mu bibazo byagaragaye ko bimaze igihe kinini kandi bititaweho, ni ikibazo cy'ibirarane by'agahimbazamusyi k'abarimu bo mu karere ka Kayonza byo mu mwaka wa 2010 bitarishyurwa kugeza ubu.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije maze basaba inzego kugikurikirana.

Ibirarane biberewemo abarimu bo mu karere ka Kayonza, byaturutse ku kuba mu mwaka wa 2010 abarimu mu gihugu hose barasabye ko amafaranga y'agahimbazamushyi yatangwaga mu ntoki binyuze mu turere n'ibigo by'amashuri, yajya yishyurwa kuri konti y'umwarimu.

Aba bo muri Kayonza ntibayahabwa igihembwe cyose, maze aba abaye ibirarane. Bamwe mu barimu bavuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu bahora babwirwa ko inzego ziri muri iki kibazo.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa Akarere ka Kayonza katangiye kumenyesha Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ikibazo cy'ibirarane by'abarimu mu mwaka wa 20215. 

Ibaruwa iheruka akaba ari iyo ku italiki 7 Gashyantare 2022, umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco avuga ko uhereye icyo gihe kugeza ubu bari mu biganiro na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kugira ngo harebwe uko ibi birarane byakwishyurwa.

Abarimu baberewemo ibirarane by'agahimbazamusyi mu karere ka Kayonza, ni abari bafite icyiciro cya A0 bagera ku 1222 baberewemo Millioni 71, 815,107 Frw.

Mbabazi DororthyBa uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:RSS FEED

Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere

U Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyari 18 Frw yo guteza imbere abagore

Abanyeshuri b'abanyamahanga biga muri UNILAK baravuga ko Jenoside yakorewe

Dr Biruta yagiranye ibiganiro n’abayobozi mu Bwongereza barimo uw’Ub

Abatuye muri Nyabihu baravuga ko batishimiye umuvuduko bariho mu kugabanya igwin

U Rwanda rurateganya gukoresha miliyari 4,650 muri 2022/2023