AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Bamwe mu baturage babuze aho bagurira udupfukamunwa

Yanditswe May, 03 2020 09:48 AM | 44,145 Views



Mu gihe abantu bose basabwa kwambara udupfukamunwa hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid 19, bamwe mu baturage baravuga ko batarabona aho bagurira udupfukamunwa hafi yabo.  Abadukora bemeza ko bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo tuboneke ku bwinshi. 

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA hirya no hino mu gihugu bavuze ko bikibagoye kubona aho bagurira udupfukamunwa.

Niyonizeye Aron utuye mu Karere ka Rusizi yagize ati ''Udupfukamunwa inaha ntituraboneka ku buryo buhagije kugira ngo tutubone biracyatugoye, Leta yadufasha abadukora bakaba benshi kugira ngo tubashe kutugeraho.'' 

Na ho Nzisabira Joseph utuye muri ako karere ati ''Njye ndagafite kuko nakoresheje ingufu zose kugira ngo nkabone kugira ngo ndebe ko nakwirinda, ndinde ko nakwanduza abandi cyangwa nanjye bakanyanduza."

Iki kibazo kandi kigaragara no mu Karere ka Nyagatare, aho bamwe mu baturage bavuga ko kubona udupfukamunwa bibagoye.

Musafiri JMV yagize ati ''Abaturage muri rusange baradukeneye baribaza bati tuzava he bizagenda gute ariko nituramuka tubonetse twiteguye kutugura n`abo duturanye tuba tubibashishikariza."

Na ho Harelimana Gratien/umuturage wo muri aka karere, avuga ko akamaro k'udupfukamunwa bakamenye ariko ikibazo kikaba ko tutarabageraho.

Ati ''Gahunda yo kwambara udupfukamunwa barayitubwiye uretse ko tutaratugeraho ariko buriya kuwa mbere tuzatwambara nitutugeraho kugirango tutugereho buriya tuzava ku karere niko tubikeka."

Kugeza ubu ahagurishirizwa utu dupfukamunwa ni muri za farumasi no yandi maguriro (alimentation). Hamwe twamaze kuhagezwa ahandi ho baracyategereje.

Umuhire Chantal ukora muri farumasi avuga kuri ubu badufite ndetse bakaba baducuruza nta kibazo. Ati ''Nyuma y`aho tubiboneye kuri Television ko hari utundi dupfukamunwa tworohereye dukoze mu myenda twahise tuturangura ubu tutumaranye icyumweru abadukikije bose baraza bakadukura aha''

Umwe mu bakorera muri alementation imwe yavuze ko kugeza ubu ati ''Hari abakiliya baza bashaka udupfukamunwa tukababwira ko tutari twaboneka icyiza rero n`uko abaducuruza batworohereza bakatutugezaho tukaduha abakiliya bacu''

 Hamwe mu hakorerwa utu dupfukamunwa imirimo irakomeje; barakora amanywa n`ijoro kuko hakenewe twinshi. 

Gicanda Rosalie ni umwe mu bayobozi b'inganda zikora utu dupfukamunwa. Avuga ko bari gukora ibishoboka ngo tugere ku bantu benshi.

Yagize ati ''Muri uru ruganda turimo turi companies 40 kugeza twiyemeje ko nibura buri company ibasha gukora udupfukamunwa ibihumbi 10 ku munsi ariko twihaye umuhigo wo kuzageza ku dupfukamunwa ibihumbi 60 ku munsi turara turangiye kugirango tubashe kwambika  abanyarwanda bose'' 

Mukaremera Francine, umukozi ushinzwe ibikorwa by`ubucuruzi muri Company Mavuta Express yatsindiye isoko ryo kugeza utu dupfukamunwa hirya no hino mu gihugu aho tugurishirizwa, avuga ko barimo kwihutisha iki gikorwa kandi n`aho tutaragezwa mu gihe cya vuba tuba twahagejejwe.

''Mu ntara zose twamaze kugerayo kugirango abanyarwanda babashe gusohoka mungo zabo bambaye udupfukamunwa twaraye tutujyana ijoro ryose ndizera ko umuntu wese uribukenere agapfukamunwa yaba uyu munsi cyangwa ejo azakabona''

Mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus harimo ko udupfukamunwa tugomba kwambarwa igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n'abandi. 

Butare Leonard



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura