AGEZWEHO

  • Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mbere – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame asanga nta mbogamizi n’ibibazo Afurika ihura nabyo bitabonerwa umuti – Soma inkuru...

Bamwe mu baturage bavuga ko barambiwe serivisi zitanoze z’Irembo

Yanditswe Apr, 27 2021 18:41 PM | 48,157 Views



Abaturage bakenera serivisi zitandukanye banyuze ku rubuga rw’ikoranabuhanga Irembo baravuga ko barambiwe serivisi zitanoze bahabwa binyuze kuri uru rubuga bigatuma hari ibyangombwa batabona.

Ubuyobozi bw’urubuga Irembo bwizeza aba baturage ko hari ibirikuvugururwamo ku buryo muri uku kwezi gutaha kwa Gicurasi ibi bibazo bizahinduka amateka.

Ahatangirwa serivisi z’inzego z’ibanze ndetse no mu bikorera batanga serivisi z’urubuga rw’Irembo mu Mujyi wa Kigali uhasanga imirongo y’abaturage bakeneye serivisi zitandukanye.

Aba baturage barinubira imitangire mibi ya serivisi bahabwa binyuze ku rubuga Irembo,bigatuma hari ibyangombwa bakenera batabona.

Niyontagorama Vestine yagize ati « Irembo iyo urebye barihaye serivisi nyinshi kuko hari aho ugera ibyo warugiye gukoresha bikanga,hari n’igihe bakubwira ngo jya kwishyura hariya bikanga,tugasaba ko badukorera ikintu gishoboka tukishyura bitatugoye. »

Mugisha Aman ushaka gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga we yagize ati « Kwiyandikisha ku rubuga Irembo biratugoye turiyandikisha tukabura code nk’abanyamakuru mudufashije mukadukorera ubuvugizi byadufasha tumaze igihe kinini twiga ariko kwiyandikasha byaranze biratubangamiye »

Ba rwiyemezamirimo batanga izi serivisi na bo bavuga ko bayobewe impamvu iri koranabuhanga rigenda rihagarara bya hato na hato bigatuma abaturage binubira serivisi mbi babahaye.

Ngendahayo Dominique ati « Serivise z’Irembo sinzi ikibazo kirimo gikomeye,ejo system imwe irakora bugacya igapfa nyuma zigakwamira icyarimwe. Hari ibya polisi ntabwo biri gukora biriya byo kwiyandikisha,contrôle technique na yo yari yaranze byemeye ejo bundi, iby’ubutaka na byo kugira ngo bikore ni gahoro gahoro,ibi bituma abaturage bijujuta niba hari ibintu yagombaga gusorera ugasanga bamuciye amande kubera connection. »

Mugabe Robert Girbert utanga serivisi z’Irembo mu Murenge wa Gitega ati « Imbogamizi zirimo akenshi tubura connection biturutse muri system si connection zo kuvuga ngo twabuze aho dukorera,ku buryo iyo system yagize ikibazo wishyura serivise amafaranga akagenda ntagere muri system ugasanga biradindiza abaturage ku buryo bimufata nk’ibyumweru 2 cyangwa 3 kandi yakabonye servise mu minota 20 cyangwa. 10 »

Niyonkuru Derick ukorera mu Murenge wa Kacyiru we ati

« Hari igihe tudeclarira umuntu ugasanga declaration imaze amasaha nka 2 cyangwa ukumva system bimwe biri gukora ibindi ntibikore, nk’ejo bundi Irembo riheruka gupfa hasigaramo gusa system y’ubukerarugendo »

Ubuyobozi bw’urubuga rw’ikoranabuhanga Irembo bugaragaza ko impamvu zimwe  muri serivisi  zigenda buhoro kuri uru rubuga biterwa n’uko bari kuruvugurura mu buryo burambye, bahuza imiyoboro na bimwe mu bigo ku buryo bitarenze ,u kwezi gutaha kwa Gicurasi 2021 utu tubazo twahato na hato tutazongera kugaragara dore ko bafite ibikoresho n’ubushobozi buhagije.

Umuyobozi ushinzwe abafatanyabikorwa, Ntabwoba Jules, yizeza abaturage ko nta kibazo bazongera guhura na cyo kuri serivisi z’Irembo.

Ati « Uru rubuga Irembo 2,0 ni urubuga rushya hari byinshi turimo kugenda tunoza bijyanye no kuba ibyangombwa umuntu abibona atarinze kuva aho ari (e-certificate). Ibyo bikaba ari bimwe bituma utwo tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara,ikindi hariho guhuza imiyoboro kuko ari urubuga rushya n’ibindi bigo dukorana yaba ari abashaka kwiyandikasha bashaka impushya zo gutwara abagenzi,yaba serivisi z’ubutaka,ibyo byose biri guterwa, ni uko uru rubuga ari rushyashya ariko ubu turi ku musozo w’ibikorwa byagombaga gukorwa  bijyanye no gukemura ibi bibazo,ku buryo twizera ko muri uku kwezi dutangiye ibi bibazo bizaba byagabanutse ku buryo bugaragara. »

Kuri ubu urubuga Irembo ruriho serivisi zitandukanye 100. Buri munsi abaturage bagera ku bihumbi 7 barusabaho serivisi.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2