AGEZWEHO

  • Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi – Soma inkuru...
  • Rusizi: Minisitiri Ngabitsinze yaburiye abanze kubaka ibibanza bahawe ko bashobora kubyamburwa – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye muri Kicukiro barasaba ko hashyirwa imbaraga mu gukumira imyubakire y’akajagari

Yanditswe Jan, 20 2023 18:56 PM | 4,294 Views



Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gatenga w’Akarere ka Kicukiro, barasaba ko hashyirwa imbaraga mu gukumira imyubakire y’akajagari, kuko ngo ari kimwe mu byakemura ikibazo cya ruswa kihavugwa mu myubakire.

Mu mudugudu wa Bisambu mu kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, ni hamwe mu harimo kubakwa inzu zigezweho.

Buri nyubako imanitseho icyapa kigaragaza ko yemerewe kubakwa aha hantu.

Kayigire Valens ni umwe mu bubakisha aha, yemeza ko kubona ibyangombwa byo kubaka byoroshye iyo wujuje ibisabwa.

Mu Mudugudu wa Bigo nawo wo mu kagari ka Nyarurama hepfo gato y'uwa Bisambu, naho hatuwe n'abatari bake.

Icyakora ho hagaragara inzu zubatse mu buryo bw'akajagari, abahatuye bavuga ko hari inzu nyinshi zagiye zubakwa mu buryo bunyuranye n'amategeko, nyuma zikaza gusenywa.

Muri iyi myubakire y'akajagari, abaturage bagaruka kuri ruswa ihabwa bamwe mu bayobozi mu mvugo ijimije.

Bavuga ko n'ubonye icyangombwa cyo kubaka gitangwa n'Umurenge hari abayobozi bakirenza ingohe bagakenera icyo bise akantu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel avuga ko bakurikiranira hafi ibijyanye n'imyubakire. Yongeraho ko bagiye gukaza ingamba zo gukurikirana ibibazo byose bivugwa mu myubakire muri Gatenga.

Kugeza ubu usabye icyangombwa cyo kubaka, kuvugurura, iyo yujuje ibisabwa agihabwa mu gihe kitarenze iminsi 21.

Mbabazi Dorothy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m