Yanditswe Apr, 19 2021 10:19 AM | 21,140 Views
Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye hirya no hino mu gihugu cyane
cyane mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'umuriro
uboneka gake nabwo mu masaha ya kumanywa, byagera mu ijoro bakawubura wanaza
ukaza ibice.
Ikigo gishinzwe ingufu REG cyo cyatangaje ko icyo kibazo cyigiye gukemuka mu minsi ya vuba, kuko hari ibikorwaremezo birimo kuvugururwa.
Abqtuye mu gace ka Nyagatovu mu karere ka Gasabo n'abo mu Murenge wa Ndera bemeza ko bamaze umwaka wose babona umuriro w'amashanyarazi ku manywa gusa, nimugoroba ukabura wanagaruka mu masaha yo mu gicuku ukaza wongera ugenda.
Ni ikibazo bavuga ko kibagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kubatwikira ibikoresho byo mu nzu, no kubuza abana kwiga.
Uwizeye Margaret yagize ati ''Ikibazo kimeze nabi kubera ko tumaze nk'umwaka wose tudafite umuriro, igitangaje tukawubona ku manywa nijoro nka saa moya nta muriro tuba dufite ugasanga biteye ibibazo byinshi, bituma tutabaho neza kubera kuwubura. Ingaruka zitugeraho ni uko ibikoresho bimwe byangirika nk'amafirigo, amatelevisiyo n’ibindi.”
Avuga kandi ko bituma abana batiga kubera kutabasha gukora isubiramo kuko icyo gihe iyo kigeze umuriro ugenda.
Uwamahoro Sandrine utuye mu Mujyi wa Kigali nawe yagize ati “Nimugoroba ni amasaha yo gusubiramo amasomo ku bana ariko ntibabona uko babikora kubera ko uza ucikagurika buri kanya, ni ikibazo gikomeye, ikindi ni uko wangiza amatelevisiyo, amaradio amafirigo n’ibindi.”
Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri EUCL na REG, Gakwavu Claver avuga ko icyo kibazo kiba mu duce dutandukanye hirya no hino mu gihugu, giterwa ahanini ni uko imiturire y'aho hantu iba igenda yiyongera.
Avuga ko iyo miturire mu nkengero z'imijyi yagiye itungura ibindi bikorwaremezo birimo n'amashanyarazi byari bihari, bigasaba kubanza kongera ingufu z’amashanyarazi.
Yemeza ko hari ibikorwaremezo birimo kuvugururwa ku buryo muri Gicurasi bizaba byamaze gukemuka.
Yagize ati “Hari ho abaturage barushije ingufu ibikorwaremezo, twagiye tugira ibyo bibazo bivuga ngo ibikorwaremezo by'amashanyarazi bisa naho birushijwe ingufu n'iterambere ryihuse ryaje ritungurana, ariko biragenda bivugururwa.”
“Ikindi ni uko twamaze kumenya aho hantu hose mu gihugu, twavuga nka Ndera kandi ahenshi byarakemutse, ahandi biri mu murongo wo kugenda bikemuka uko n'ubushobozi bugenda buboneka.”
Yavuze ko nka Ndera imirimo irimo gukorwa kandi izarangira bitarenze hagati muri Gicurasi uyu mwaka.
Anasaba abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare ku mbogamizi bahura nazo, ku bikorwaremezo by'amashanyarazi kugirango bikemurwe aho bishoboka.
Gahunda ya Leta y'imbaturabukungu, NST1 iteganya ko mu 2024 nibura abanyarwanda bose bagomba kuba bafite umuriro w'amashanyarazi ku gipimo kingana 100%.
Mu gukemura iki kibazo cy'umurira ugenda ucikagurika mu duce dutandukanye ahandi ukabura kandi wari uhasanzwe, nko mu Mujyi wa Kigali hari hashyizweho inzu nto zirenga 50 zagenewe ikoranabuhanga rigezweho, mu gusaranganya uwo muriro mu duce runaka bitewe n'ingano y'umuriro uhakenewe.
Inzu imwe muri zo ifite ikoranabuhanga rifite agaciro ka Miliyoni 1.2 z'amadolari ya Amerika.
Bienvenue Redemptus
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru