Yanditswe Jun, 07 2021 14:27 PM | 40,446 Views
Hari
abaturage bo mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, basaba ko ibikorwa byo
guturitsa intambi bikorwa n’Abashinwa mu kagali ka Raranzige byahagarara kuko
bikomeje kubagiraho ingaruka ziganjemo ugusenyuka kw’inzu zabo nyamara
ntibahabwe ingurane.
Ikibazo cy’ingaruka ziterwa n’ituritswa ry’intambi ku baturage batuye i Raranzige mu murenge wa Rusenge kimaze imyaka isaga ibiri kizwi n’ubuyobozi bw’aka karere.
Bwa mbere iki kibazo cyabanje kugezwa kuri Habitegeko François wayoboye aka karere imyaka igera mu icumi, mbere y’uko agirwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.
Aba baturage bahangayikishijwe noneho no kuba bahora basiragira umunsi ku munsi ku karere ariko ntibakirwe uko bikwiye.
Mu mbago nke uvuye aho babikorera hari imiryango y’abaturage bavuga ko batajya basinzira byibuze n’isaha imwe kubera urusaku.
Uko baturitsa urutare bifashishije urutambi, amabuye yawo asandarira mu baturage muri ibi bice yamaze kwangiza byinshi byiganjemo inzu zabo.
Barasaba ubuyobozi ko niba batimuwe muri ibi bice mu gihe cya vuba, iyi mirimo yahagarara kuko mu bihe byose iki kibazo bagiye bakigaragaza nta gisubizo kirambye bahawe.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier yatangaje ko bagiye gukorana bya hafi n’abafite iki kigo mu nshingano, kugira ngo harebwe icyakorwa imiryango ikomeje guhura n’ingaruka zo guturitsa ibi bitare yimurwe mu maguru mashya.
Kuva ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Kanyaru watangira, amabuye hafi ya yose awukoreshwamo acukurwa aha Raranzige.
Mu 2020 akarere ka Nyaruguru kari kabaruye imiryango igera kuri 28 igomba kwimurwa aha hantu, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kwimurwa imiryango 6 gusa.
Callixte Kaberuka
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru