AGEZWEHO

  • Twahisemo kuba umwe no gushyira inyungu za buri mu Nyarwanda imbere - Perezida Kagame – Soma inkuru...
  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...

Bamwe mu batuye muri Nyaruguru babangamiwe no guturitsa intambi

Yanditswe Jun, 07 2021 14:27 PM | 40,446 Views



Hari abaturage bo mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, basaba ko ibikorwa byo guturitsa intambi bikorwa n’Abashinwa mu kagali ka Raranzige byahagarara kuko bikomeje kubagiraho ingaruka ziganjemo ugusenyuka kw’inzu zabo nyamara ntibahabwe ingurane.

Ikibazo cy’ingaruka ziterwa n’ituritswa ry’intambi ku baturage batuye i Raranzige mu murenge wa Rusenge kimaze imyaka isaga ibiri kizwi n’ubuyobozi bw’aka karere.

Bwa mbere  iki kibazo cyabanje kugezwa kuri Habitegeko François wayoboye aka karere imyaka igera mu icumi, mbere y’uko agirwa  Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba.

Aba baturage bahangayikishijwe noneho no kuba bahora basiragira umunsi ku munsi ku karere ariko  ntibakirwe uko bikwiye.

Mu mbago nke uvuye aho babikorera hari imiryango y’abaturage bavuga ko batajya basinzira byibuze n’isaha imwe kubera urusaku.

Uko baturitsa urutare bifashishije urutambi, amabuye yawo asandarira mu baturage  muri ibi bice yamaze kwangiza byinshi byiganjemo inzu zabo.

Barasaba ubuyobozi ko niba batimuwe muri ibi bice mu gihe cya vuba, iyi mirimo yahagarara kuko mu bihe byose iki kibazo bagiye bakigaragaza nta gisubizo kirambye bahawe.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru umuyobozi w’umusigire w’akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier yatangaje ko bagiye gukorana bya hafi n’abafite iki kigo mu nshingano, kugira ngo harebwe icyakorwa imiryango ikomeje guhura n’ingaruka zo guturitsa ibi bitare yimurwe mu maguru mashya.

Kuva ibikorwa byo kubaka umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Kanyaru watangira, amabuye hafi ya yose awukoreshwamo acukurwa aha Raranzige.

Mu 2020 akarere ka Nyaruguru kari kabaruye imiryango igera kuri 28 igomba kwimurwa aha hantu, ariko kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze kwimurwa imiryango 6 gusa.

Callixte Kaberuka




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2