Yanditswe Aug, 14 2022 19:12 PM | 79,711 Views
Bamwe mu banyeshuri bize amasomo y’uburezi budaheza (Special needs
Education) bavuga ko bageze ku isoko ry’umurimo bagasanga imyanya bakenewemo
ari micye kuko aya masomo yize atigishwa mu mashuri asanzwe bityo ibyo bize
bakabura aho babikoresha.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira umwarimu nibura wize uburezi budaheza ariko ikibazo cy’amikoro kigakomeza kuba imbogamizi.
Abize amasomo y’uburezi budaheza (Special needs education) bavuga ko ibyo bize bikenewe ariko kuko bitigishwa no mu mashuri asanzwe ngo bituma abahawe kwiga ayo masomo yonyine batayavangiwe n’andi bagera ku isoko bakibura.
Bavuga ko hari n’ibizamini by’akazi bagiye bakoreshwa mu bihe bitandukanye bakanabitsinda byarangiraga nta numwe uhawe akazi.
Aba banyeshuri bavuga ko batemerewe no gukora ibizami byo kwigisha mu mashuri asanzwe kuko bo bafite umwihariko wo kuba barize uburezi budaheza gusa, mu gihe abize inyuma yabo bo bahawe amahirwe yo kuvangirwa amasomo ku buryo uburiye hamwe yabonera ahandi.
Abize amasomo y’uburezi budaheza atavanzwe nandi masomo, bifuza ko ibyo bize byashyirwa no mashuri asanzwe, ndetse bakanasaba Leta ko yabashyiriraho gahunda yo kubahugura no mu bindi, kugira ngo na bo babashe kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe politiki muri Minisiteri y’Uburezi Rose Baguma, avuga ko ubundi buri kigo kiba gikwiye kugira umwalimu nibura wize uburezi budaheza ariko amikoro akaba make.
Mu butumwa bugufi yagize ati « Ubundi buri kigo cyakagombye kugira umuntu wize uburezi budaheza (Special needs Education) ariko kubera ubushobozi usanga iyo bigeze mu gushaka abakozi bidakunda cyane ugereranyije n’abarimu b’andi masomo. Minisiteri y’Uburezi nayo izagenda yongera umubare w’abahabwa ako kazi mu mashuri bitewe n’uko ingengo y’imari izagenda iboneka.’’
Baguma kandi yanavuze ko abize uburezi budaheza bagenda babona akazi no mu bigo bitari ibya Leta ndetse Minisiteri y’Uburezi ijya ibifashisha mu guhugura abandi barimu bakabihemberwa, ndetse abandi bakajya no kuba basemura ururimi rw’amarenga aho bikenewe.
Yusuf SINDIHEBA
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Erdogan
Jun 03, 2023
Soma inkuru
Banki nyafurika itsura amajyambere irasaba imiryango itari iya leta kuyishyigikira
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Hakenewe miliyari 296Frw zo gusana no kubaka ku buryo burambye ibyangijwe n'ibiza - MINALOC
Jun 01, 2023
Soma inkuru
Inama ya EAC yemeje ko abarwanyi ba M23 bazakirirwa mu kigo cya Rumangabo
May 31, 2023
Soma inkuru
Hibutswe Captain Mbaye Diagne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
May 31, 2023
Soma inkuru
Abanyamahanga bashoye imari mu Rwanda basanga iki ari igihugu ntangarugero mu korohereza ishoramari
...
May 31, 2023
Soma inkuru