AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ban Ki Moon arashima ubufatanye bwa Salva Kiir na Riek Machar ubusanzwe badahuza

Yanditswe Apr, 18 2016 10:13 AM | 1,837 Views



Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban ki-Moon yishimiye icyemezo cya perezida wa Sudan y'epfo Salva Kiir cyo kwakira Riek MACHAR umuyobozi w'inyeshyamba zitavugaga rumwe n'ubutegetsi, ugomba kurahirira kuba vice president wa 1 w'iki gihugu kuri uyu wa 1.

Mu kiganiro Ban Ki-moon, yagiranye kuri telephone na president Salva Kiir ndetse na Riek Machar yabasabye kubahiriza ibiteganyijwe mu masezerano y'amahoro no kuvana ingabo mu murwa mukuru wa Juba.

Ban Ki Moon yashimiye kandi Riek Machar icyemezo yafashe cyo kugaruka i Juba, amusaba nawe gufatanya na president Salva Kiir gukumira icyateza imvururu cyose mu bihe biri imbere.

Riek Machar yahunze igihugu ubwo Salva Kiir yamushinjaga gushaka guhirika ubutegetsi bwe mu 2013. Muri Kanama 2015 impande zombi zasinye amasezerano y'amahoro president Salva Kiir asubiza Riek Machar ku mwanya wa vice president mu kwa 2 uyu mwaka. Impande zombi zemeranyijwe gusaranganya na za ministeri muri guverinoma y'ubumwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira