Yanditswe Apr, 22 2021 20:20 PM | 22,763 Views
Kuri uyu wa Kane Guverinoma y’u Rwanda na
Banki y’Isi, bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya million 30 z’amadolari
ya Amerika, ni hafi miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda, azafasha muri gahunda
zo kurwanya icyorezo cya COVID 19 harimo gutumiza no gukwirakwiza inkingo mu
gihugu.
Aya masezerano yasinywe ku ruhande rw’u Rwanda na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, naho ku ruhande rwa banki y’isi yasinyweho n’uyihagarariye mu Rwanda, Rolande Pryce
Igice kimwe cy’iyi nkunga kingana na million 15 z’amadolari ni impano itazishyurwa, naho ikindi gice cya million 15 z’amadolari kikaba inguzanyo.
Dr Ndagijimana avuga ko iyi nkunga iziye igihe, cyane ko u Rwanda rusanzwe rwaratangiye gahunda yo kwihutisha gukingira.
Yagize ati “Kubera ikibazo cya Covid-19 n’ingaruka gifite ku bukungu, kugira ngo igihugu kidakomeza gufata imyenda myinshi, icya kabiri cy’inkunga cyabaye impano, ikindi cya kabiri cyabaye inguzanyo.”
“Igice cy’umwenda kirahenutse cyane kuko inyungu ni 0.7%, iyi kandi ni inguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 40 urumva ko ari igihe kirekire cyane, kandi harimo imyaka itandatu ibanza isonewe kwishyura.”
Minisitiri Ndagijimana yasobnauye ko aya mafaranga azakoreshwa mu kugura inkingo no kuzikwirakwiza, akaba ari inkunga ije ku gihe kuko ngo iyi gahunda yatangiye bityo aya mafaranga akaba aje gufasha kwihutisha gahunda yo gukingira abaturage mu gihugu.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru