AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Banki y’Isi yanyomoje ibivugwa ko u Rwanda ruhimba imibare y’abavuye mu bukene

Yanditswe Aug, 19 2019 11:12 AM | 11,317 Views



Banki y'Isi yanyomoje amakuru avuga ko imibare itangazwa na Leta y'u Rwanda ku buryo abaturage bavuye mu bukene aba ari imihimbano ahubwo  ishimangira ko iba ishingiye ku bushakashatsi bujyanye n’ibipimo byizewe ku rwego mpuzamahanga.

Abaturage banyuranye bavuga ko bagereranyije n'uko batangiriye kuri bike bakabasha gutera imbere, buri muturage wese ushoboye gukora mu Rwanda, yakwivana mu bukene, kandi ko iterambere abanyarwanda bagezeho rigaragarira amaso.

Ibitekerezo by’abaturage:

Nsengiyumva Hassan ni umucuruzi w'imyenda mu Karere ka Nyarugenge yagize ati ''Njyewe mbona ubuzima bwange buhinduka kimwe n'ubw'Abanyarwanda muri rusange, ugiye kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze ubu ngubu, ni ibintu bigaragarira buri wese, iterambere ryageze ahantu henshi, urugero nk'umuriro ugera ahantu henshi, amazi meza abantu barayanywa, kandi mbona byinshi bizakomeza kugenda neza.''

Na ho Cedar Ndatimana, umukozi ukora mu bijyanye n’ikoranabuhangamu Mujyi wa Kigali yagize ati “''Nkubu twatangiye mfite utuntu dukeya mfite telefoni imwe, accesoires 2 cyangwa 3 ariko umuntu agenda azamuka kugeraho ahagararira Brand runaka,  ku ruganda mu Bushinwa tukayihagararira hano mu Rwanda urumva ni iterambere twagezeho... Iyo ufite intego n'umurongo ugenderaho n'uburyo Leta idushigikira umuntu agenda azamuka keretse iyo ari wowe winaniwe.''

Iterambere ry’imibereho n’ubukungu bw’abaturage rinagarukwaho n'impuguke mu bukungu, Dr Bihira Canisius unanenga abashidikanya ku mibare u Rwanda rutangaza:

Yagize ati «''Haba hari impuguke za banki y'Isi yose, n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, ni ukuvuga ko bariya iyo bashatse kudusebya nk'u Rwanda n'izo mpuguke baba barimo kuzisebya, barabyibagirwa  kuko nta gihugu na kimwe zitabamo zikurikirane uko ubukungu bugenda neza. Kiriya cyemezo Banki yIsi yafashe ni cyiza kandi cyirasobanura uko ubukungu bwagiye bugenda buzamuka ngo tubone amanota harimo ikintu cy'urujijo cyangwa ikintu cyo guhishanya ; ni ibintu bigaragara kandi n'ibimenyetso birahari.''

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy’Ibarurishamibare Yusufu Murangwa, asobanura ko ubushakashatsi bukorwa mu Rwanda bushingira ku bipimo byizewe bukanagenzurwa n’impuguke zo ku rwego mpuzamahanga.

Yongeraho ko kuba Banki y’Isi yamaganye abashidikanya kuri ubwo bushakashatsi nabyo hari ikindi bivuze.

Yagize ati ''Mu by'ukuri iyo raporo twayakiriye neza kandi igaragaza ibintu 2, icya 1 igaragaza ko dufitanye imikoranire myiza  na Banki y'isi mu buryo dukora ubushakashatsi icya 2 ikagaragaza ko iby'abatuvuguruza bavuga atari byo, ko nta shingiro bifite.''

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yahuraga n’urubyiruko muri gahunda ya ''Meet the President'' yagarutse kuri iyi ngingo y'abahakana iterambere ry'u Rwanda bakavuga ko ruhimba imibare y’abava mu cyiciro cy’ubukene.

Yagize ati “Icyo uwanditse inkuru yashakaga kuvuga ngo ni uko u Rwanda ruhimba imibare kugira ngo rwerekane ko ibintu birimo kugenda neza kandi atari ukuri. Uyu wari umutwe w'inkuru. icya mbere na mbere, nakwifuje kugira imibare yahura n'umurongo wange kuko nzi neza ko umurongo wange ari wo mwiza....ariko ibijyanye n'ibyo natega n'uwo ari we wese ko nta kintu na kimwe cy'ikinyoma cg cy'igihimbano, cyangwa kigoretse kirebana n'iterambere turimo kugeraho. Ntawe ukwiriye kubyibazaho.....Habaye hari umuntu uvuga ko tugifite ibibazo byo gukemura, uwo we afite ukuri. Kuko mufite ibibazo byinshi mukwiriye gukemura. Ibyo nta kibazo nabigiraho. Haracyari imbogamizi tugomba guhangana na zo kandi turimo guhangana na zo kandi tuzakomeza guhangana na zo.”

Kuri ubu mu Rwanda hamaze gukorwa ubushakashatsi inshuro 5 ku buzima n’imibereho y'ingo. Ubwa mbere bwakozwe mu mwaka w' 2001, bwagaragaje ko ubukene bwari ku kigero cya 59%, muri 2006, ubukene bwagabanutseho 2%, naho 2011, bugabanukaho hafi 12%, aho icyo gihe hafi Miliyoni imwe y'abanyarwanda yavuye mu bukene; 2014 ubukene bwagabanutseho hafi 6%; 2017 ho ubushakashatsi bwagaragaje ko ubukene bwagabanutse ho 0.9% gusa.

Inkuru mu mashusho


Bienvenue Redemptus




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura