AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...
  • Ben Kayiranga na Mico The Best bateguje igitaramo gikomeye mu Bufaransa – Soma inkuru...

Banki y’Isi yijeje u Rwanda gufatanya mu guhangana na Covid19

Yanditswe Nov, 05 2021 17:42 PM | 32,377 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda Roland Pryce yasuye ibikorwa byo gukingira abaturage COVID-19 mu karere ka Burera, ashima intambwe leta u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo gukingira abaturage yizeza ubufatanye.

Kugeza ubu mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Burera abaturage bahawe urukingo rwa COVID-19, icyiciro kigezweho guhabwa urukingo rwa mbere ni icy'abafite imyaka 18 kuzamura.

Bahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer, abakingiwe bakaba bishimiye ko bakingiwe babikeneye.

Kugeza ubu mu karere ka Burera abaturage basaga gato ibihumbi 113 nibo bamaze guhabwa dose imwe y'urukingo rwa COVID-19, mugihe abagera ku bihumbi 30 bamaze kubona dose ebyiri. 

Sibomana Hassan ushinzwe gahunda y’igihugu y’ikingira muri RBC, yavuze ko intego ari ugukingira 40% by’abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.

Umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda, Roland Pryce amaze gukurikirana  uko ikingira rigenda ku kigo nderabuzima cya Rugarama, yavuze ko Banki y’isi izakomeza gushyigikira leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.

Mu bikorwa bitandukanye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda birimo no kugura inkingo, Banki y’isi imaze gutanga inkunga ya miliyoni 60 z’amadorali.

Patience Ishimwe 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira