Yanditswe Nov, 05 2021 17:42 PM | 32,377 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda Roland Pryce yasuye ibikorwa byo gukingira abaturage COVID-19 mu karere ka Burera, ashima intambwe leta u Rwanda rumaze gutera mu rugendo rwo gukingira abaturage yizeza ubufatanye.
Kugeza ubu mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Burera abaturage bahawe urukingo rwa COVID-19, icyiciro kigezweho guhabwa urukingo rwa mbere ni icy'abafite imyaka 18 kuzamura.
Bahawe urukingo rwo mu bwoko bwa Pfizer, abakingiwe bakaba bishimiye ko bakingiwe babikeneye.
Kugeza ubu mu karere ka Burera abaturage basaga gato ibihumbi 113 nibo bamaze guhabwa dose imwe y'urukingo rwa COVID-19, mugihe abagera ku bihumbi 30 bamaze kubona dose ebyiri.
Sibomana Hassan ushinzwe gahunda y’igihugu y’ikingira muri RBC, yavuze ko intego ari ugukingira 40% by’abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.
Umuyobozi wa Banki y'isi mu Rwanda, Roland Pryce amaze gukurikirana uko ikingira rigenda ku kigo nderabuzima cya Rugarama, yavuze ko Banki y’isi izakomeza gushyigikira leta y’u Rwanda mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo.
Mu bikorwa bitandukanye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda birimo no kugura inkingo, Banki y’isi imaze gutanga inkunga ya miliyoni 60 z’amadorali.
Patience Ishimwe
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
3 hours
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru