AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Barashima intambwe urwego rw'ubwikorezi bw'ibicuruzwa rumaze gutera

Yanditswe Oct, 30 2021 20:55 PM | 86,243 Views



Abunganira abacuruzi mu by’imisoro na gasutamo mu Rwanda barishimira aho urwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa rugeze haba mu bikoresho ndetse no mu bumenyi.

Ibi barabivuga mu gihe u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’ibihugu bifite abahanga bo muri urwo rwego bemewe ku rwego mpuzamahanga.

Fred Seka, amaze imyaka ikabakaba 20 muri uru rwego rw’ubwikorezi bw’ibicuruzwa no kunganira abacuruzi muri gasutamo. Avuga ko icyorezo cya COVID19 cyagaragaje aho uru rwego rugeze rwiyubaka.

Ku rundi ruhande ariko ngo hanakewe abanyamwuga muri uru rwego kugira ngo abarushoyemo imari bunguke, dore ko ngo banafite amahirwe y’uko amasezerano y’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ku Isi yose ibipimo ngenderwaho mu mitangire ya serivisi zinoze muri uru rwego bishyirwaho n’ikigo The Chartered Institute of Logistics and Transport, CLT mu magambo ahinnye.
Um
yobozi w’icyo kigo mu Rwanda Mugabo Patrick avuga ko nubwo ari bwo kigitangira ubu mu Rwanda habarurwa Abanyamwuga  basaga 50 kandi ngo bazakomeza kwiyongera, ibintu bizafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Kugeza ubu mu Rwanda abacuruzi baracyataka ikiguzi cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa kiri hejuru gusa byitezwe ko icyo kiguzi kizagabanukaho hafi 70% u Rwanda rimura kubona gari ya moshi.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira