Yanditswe Jul, 22 2019 08:53 AM | 8,463 Views
Bamwe mu baturage b'Intara y'Amajyepfo barasaba ko gahunda y'itangizwa
ry'uruganda rutunganya ikigage yashyirwa mu bikorwa kugira ngo bibarinde kunywa
inzoga z'inkorano.
Ni uruganda rwagombaga gutangira mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntabwo ruratangira
Iyo ugeze muri tumwe mu tubari dutandukanye two mu Ntara y'Amajyepfo usanga abaturage banywa ikigage n'urwagwa byengwa mu buryo gakondo mu ngo z'abaturage. Abanywa izi nzoga bavuga ko baba batizeye ubuzirangenge bwazo, nyamara kandi barijejwe ko bagiye guhabwa uruganda rwenga ikigage n'ubushera, bakabonamo n'akazi ariko ngo barategereje ko rutangira baraheba.
Mukamurigo Violette utuye mu Karere ka Kamonyi agira ati "Dore turanywa urwagwa mu cyaro, twenga ikigage kitwa ‘pakimaya’ n'ubushera ni byo tunywa, ntabwo biba bipfundikiye bazana mu majerekani bagasuka mu bidomoro, wagenda wakaka litiro bakadaha tukanywa nta kundi nta buziranenge biba bifite."
Undi muturage utifuje kuvuga imyirondoro ye yagize ati “Ni ikigage kizaba cyujeje ubuziranenge, gikoranye isuku, kinyuze mu mucyo mu buryo busobanutse, bishatse guha agaciro igihingwa cy'amasaka ntitwacika intege zo kuyahinga, umwanda wamaganwe mu kigage kandi umuhinzi abone icyo kunywa bivuye mu byo yikoreye."
Ganduro Elias avuga ko urwo ruganda barwitezeho ko ruzabaha ikigage gifite ubuziranenge ndetse rukazanaha akazi abantu benshi.
Ati "Ruriya ruganda ni rwiza cyane ni urw'iterambere ruzaha abaturage akazi, amasaka agire agaciro, kandi buri wese anywe ikigage gipfundikiye kandi tubashe no kubona akazi dukorerea amafaranga dukire."
Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize ni bwo umushinga wo kubaka inyubako izakoreramo uru ruganda yatangiye. Byari biteganijwe ko inyubako yuzura mu mezi 3 n'imashini zigashyirwamo, uruganda rugatangira gukora mu kwezi kwa kane uyu mwaka. Ariko kugeza n'ubu ntiruratangira.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi uru ruganda rwubatswemo, Kayitesi Alice avuga ko ibisabwa byose byamaze kuboneka ku buryo rutangira bidatinze.
Ati “Uruganda rwose ruzuzura rutwaye amafaranga miliyoni 900, icyo rwaje gukemura ni uko dutuye mu karere abaturage bakunze kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, inzoga z'inkorano ubwo rero abaturage bazabona icyo banywa gitunganije kitica ubuzima bwabo. Igihe cyari cyaragenwe cyo kuba rwatangiye gukora ntabwo twacyubahirije kuko byari biteganijwe ko mu kwa kabiri rwagombaga kuba rwaruzuye, mu kwezi kwa kane tugatangira igerageza ariko habayemo imbogamizi mu bijyanye no kubaka bituma imirimo itihuta ariko yararangiye.”
Imashini zizifashishwa muri uru ruganda zamaze kugera mu nyubako. Biteganijwe ko ruzajya rutunganya litiro ibihumbi 12 ku munsi by’ ikigage gisembuye n'ikidasembuye cyangwa ubushera bivuye mu masaka.
Ku ikubitiro uru ruganda ruzakoresha abakozi 24 bahoraho. Ni ishoramari rihuriweho n'uturere twose tw'Intara y'Amajyepfo ndetse na bamwe mu bikorera bo mu tundi turere tw'igihugu, aho umushinga wose hamwe ufite agaciro kagera kuri miliyoni 900.
Jean Paul TURATSINZE
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru