AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Barifuza ko Stade Amahoro yavugururwa vuba ikemererwa kwakira imikino nyafurika

Yanditswe Jul, 19 2019 06:47 AM | 17,119 Views



Nyuma y'aho Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika (CAF), ihagarakiye Stade Amahoro  kwakira imikino mpuzamahanga kubera ko hari ibyo itujuje, bamwe mu bakurikiranira hafi imikino mu  Rwanda, barasaba MinisIteri ya Siporo n'Umuco gukemura iki kibazo.

Stade Amahoro yahagaritswe kwakira imikino mpuzamhanga ya CA, bitewe n’uko hari ibyo itujuje birimo kubangamira ibijyanye n'itangazamakuru.

Bonnie Mugabe, ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko umwaka ushize ari bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryafashe icyo cyemezo.

Yagize ati “Umwaka ushize CAF yatumenyesheje ko imikino ya CAF champions league yo muri ‘group stages’ (mu matsinda) itagomba kubera kuri Stade amahoro kubera imiterere yayo ub ungubu, ni challeng kuri Broadcasting issue, kandi murabizi neza ko imikino ya CAF yose yo m matsinda iba yerekanwa ku isi hose, biza bihurira n'amategeko ya CAF licensing aho amasitade yose agomba kuba ateye. Kubera ko muri VIP ziriya nkingi zuzuyemo, batubwiye ko nta mikino ica kuri televiziyo igomba kuhabera ya CAF ihuza amakipe.”

Iki cyemezo nticyashimishije bamwe mu bakurikiranira hafi imikino, aho bavuga ko kizagira ingaruka ku iterambere ry'umupira w'amaguru ndetse n'indi mikino ikinirwa kuri iki kibuga, bityo bagasaba Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, kugira icyo bakora kugira ngo sitade ikomorerwe.

Gakwandi Felix, umunyamakuru wa siporo yagize ati “Ni ntoya urabizi neza ko muri CHAN, umukino wahuje u Rwanda na Congo hari abantu benshi batarebye umupira kandi bari bishyuye amatike, hari imikino myinshi ihuza APR FC na Rayon Sports bigenda bityo, urebye n'imiterere yayo ibi tumaze kubirenga, nkaba nasaba ministeri ibifite mu nshingano kuba yatangira kubaka stade iri kuri standard international (ku rwego mpuzamahanga) ishobora kwakira abantu benshi.”

 Didier Shema Maboko ukina Basketball we yagize ati “Turebye no muri athletisme ntabwo ari ukwirukanka gusa, harimo no gusimbuka, kandi ahasimbukirwa hashyizwemo ibituma iyo mikino idakorwa kandi dufite abasimbuka bagakoresha iriya sautoir cyangwa se iri nzira ikoreshwa basimbuka.”

Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri iyi minisiteri, avuga ko hatekerejwe kuri ibyo byose CAF yashingiyeho iyihagarika ndetse n'ibindi byabangamiraga abafana mu kubasha kureba neza umukino, maze hafatwa icyemezo ko izo mbogamizi zose zigiye kuvaho ikavugururwa ku buryo izongerwamo imyanya kandi inasakarwe mu gihe cya vuba.

Yagize ati “Hatekerejwe ko yavugururwa bigafatwaho byose, ari ukongera umubare, ari ukuyisakara kugira ngo abayirimo ntibabe banyagirwa kandi izo gahunda zose zijye zikorwa ku buryo ntayabangamira indi. Icyo twakwibaza ni ryari? Ministeri ifite abafatanyabikorwa benshi, abo bose bafata gahunda y’igihe bazahurira. Biri muri gahunda ariko sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejobundi kuko izo nzego zose ni zo zifata icyemezo.”

Uretse inkingi zongewe muri iyi stade zibuza abantu kureba neza imikino iberamo no gufata neza amashusho yerekanwa kuri za televiziyo, byanangije aho bakorera imikino ngororamubiri basimbuka urukiramende hatagihari no kutabasha kureba neza abasiganwa ku maguru.

Faradji NIYITEGEKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize