AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Barifuza ko imyaka yo kujya muri pansiyo yagabanywa urubyiruko rukabona akazi

Yanditswe Sep, 15 2019 09:55 AM | 17,998 Views



Bamwe mu rubyiruko baratangaza ko rwifuza ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru yajya kuri 55 kugira ngo bashobore gutanga umusanzu ku iterambere ry'umurimo mu Rwanda.

Ni mu gihe bamwe bari mu kiruhuko cy'izabukuru bemeza ko uhawe iki kiruhuko kuri iyi myaka bimufasha ku ruhuka agakomeza kwiteza imbere.

Uru rubyiruko ruvuga ko ikibazo cy'ibura ry'umurimo ari yo mpamvu bifuza ibi, kandi gahunda ya Leta ari ukugira ngo urubyiruko rufite imbaraga rukorere igihugu.

Kabanda Emile w'i Jari mu Karere ka Gasabo yagize ati "Njye mbona pansiyo yakagombye kujya ku myaka 55 kugira ngo urubyiruko na rwo rubone amahirwe rubone uko rukora kuko akazi kabuze,urubyiruko ni rwo ruba rufite imbaraga zo gukora,abantu bageze mu myaka 65 cyangwa 60 nta mbaraga baba bafite zo gukora biba byiza rero iyo urubyiruko rugiye mu kazi kuko ruba rufite amaraso ashyushye rukabasha gukora cyane kurusha ba basaza."

Mugenzi we yagize ati "Umusaruro ntabwo yawutanga kuko ntambaraga aba agifite zo gukora,nk'urubyiruko twifuza ko baduha imirimo twe tugifite imbaraga zo gukora abo basaza bakabaha pansiyo."

Bikorimana Elie wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati "Imyaka 55 umuntu aba atangiye kunanirwa kandi hari abantu bakiri bato bagifite imbaraga zo gukorera igihugu, kuko usanga mu Rwanda  hari urubyiruko rwinshi rudafite imirimo kandi ugasanga abantu barimo bakora muri icyo gihe imirimo bari gukora ibavuna cyangwa ntiyihute kuko bageze mu gihe cy'izabukuru twumva rero twe nk'urubyiruko umuntu ageze mu myaka y'izabukuru yaharira urubyiruko rukiri ruto nk'imbaraga z'igihugu." 

Ibivugwa n'uru rubyiruko  byemezwa n'abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Depite Mbonimana Gamariel ati "Njye mbona imyaka 65 ari myinshi  yakagombye kuba nka 55 byibura kuko ibyo biha umwanya n'urubyiruko kubona akazi bakagera ku byiza by'igihugu cyane ko aba bari hejuru y'imyaka 50 baba barizigamiye bashobora no kujya guhanga imirimo bafite igishoro ."

Depite Mussolini Eugene we ati "Simpamya ko  kujya muri pansiyo ufite imyaka 60 ku muntu ufite ubumuga n'imibereho n'ukuntu ubuzima bukomeye yazayigeza akibasha guterura insimbura ngingo n'ibindi bimufasha kujya mu kazi."

Munyuzangabo Modeste w'imyaka 67 atuye mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kigarama.Yari umukozi wa Leta ahabwa ikiruhuko cy'izabukuru mu mwaka w'2006,ubwo yaragejeje imyaka 55.

Avuga ko byamufashije kuruhuka ndetse atangira no gutekereza uburyo yakiteza imbere.Kuri we kuba imyaka yo guhabwa pansiyo yarazamuwe ngo bituma abakozi, bahabwa ikiruhuko cy'izabukuru bananirwa ku buryo nta kindi bakimarira mu gihe bageze mu buzima bwo hanze.

Yagize ati "Nararuhutse, nshyira ubwenge ku gihe nikorera imirimo nari narabuze uko nkora, njya no kwiga ndaminuza kandi nari narabuze n'umwanya wo kwiga. Inyungu navuga yo kujya muri pansiyo ufite imyaka 55 navuga 3. Iyambere umuntu w'umukozi uzi ko azajya muri pansiyo ku myaka 55 atangira kwiteganyiriza akigera mu kazi, indi nyungu ya kabiri ni uko  bituma urubyiruko rubona akazi, ikindi ni uko ugiyemo ufite imyaka 55 ashobora gutanga akazi kuko aba agifite mu mutwe hazima natanga nk'urugero nk'umwubatsi engeniyeri ntashobora kwicara; atanga akazi,akomeza kubakisha."

Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ntivuga rumwe n'ibyifuzo by'aba baturage bo mu byiciro bitandukanye ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy'izabukuru  yasubira kuri 55  ngo bitewe n'amikoro y'igihugu adahagije.

Minisitiri Kayirangwa Fanfan Rwanyindo avuga ko impamvu batagabanya imyaka ya pansiyo ari uko Ikigega cya RSSB kitarabona ubushobozi kandi hakaba n'abajya muri iki kiruhuko k'izabukuru bahabwa amafaranga make adashobora kubatunga.

Ati  "Abafite ya myaka yo kujya muri pansiyo ntabwo barenza 3% kuko abenshi ni abakozi bakiri bato n'abatari bato ntibarageza kuri ya myaka yo gufata ikiruhuko cy'izabukuru ubu njye ndavuga ngo turebe byose  tunarebe no kuri gahunda zo kubaka ubushobozi bwa RSSB  ifite ubu kugira ngo bizadufashe twese nk'Abanyarwanda atari abakora muri Leta gusa n'abahinzi na bo bakwiye kugira ubwizigame, tugomba na bo kubateganyiriza."

Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda kigaragaza ko buri kwezi abaturage  bari mu kiruhuko cy'izabukuru ibihumbi 36 ni bo bahabwa amafaranga biteganyirije ya pansiyo aho buri kwezi bishyurwa amafaranga y'u Rwanda miliyari 2 na miliyoni 500.

Jean Paul TURATSINZE 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura