AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Barifuza ko ubwinshingizi bw'ibinyabiziga bwaba buhagaritswe

Yanditswe Apr, 04 2020 09:48 AM | 38,907 Views



Mu gihe abafite ibinyabiziga bidakora muri iki gihe kubera ingamba zo kwirinda koronavirusi basaba ibigo by’umwishingizi guhagarika amasezerano,impuguke mu mikorere y’ibigo by’umwishingizi ziravuga guhagarika ayo masezerano bisanzwe byemewe ariko ko mu gihe byaba bikozwe n’umubare munini w’abafashe umwishingizi bigomba kwitonderwa kuko ngo  byagira ingaruka ku bungu bw’igihugu.

Aba bafite ibinyabiziga birimo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange,moto,imodoka zigishirizwaho amategeko y'umuhanda ndetse n'imodoka zitwara abanyeshuri, muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe byo guhangana n'ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirusi ibi binyabiziga barabiparitse.

Bavuga ko bari barabiguriye ubwishingizi, bagasaba ko muri iki gihe bitari kubinjiriza amafaranga sosiyete z'ubwishingizi zabahagarikira ubwo bari baguze kugira ngo bazakomerezeho bongeye gukora nk'uko byari bisanzwe.

Butera Samuel wigisha amategeko y'umuhanda yagize ati "Buri modoka ishora ibihumbi 200 ku mwaka urumva twari twarayatanze nk'ubu mfite imodoka zirenga 3 ariko nka koperative dufite imodoka zirenga 20 ugiye gukora imibare n'amafaranga menshi twashoye assurance niziduhagarikira nk'uko n'amabanki y'abikoze abanyamuryango twakitwara neza bikadufasha,turifuza ko ama assurence icyo kintu yakitaho."

Nkusi Assiel uyobora Koperative y'abatwara imodoka zitwara abagenzi yagize ati "Ubwishingizi dutanga buri modoka tuyishyurira ubwishingizi bungana n'amafaranga ibihumbi 128 ku mwaka urumva mu modoka dufite 95 ukubye n'ayo mafaranga ni menshi cyane, ikibazo dufite imodoka zose ziraparitse nk'uko mubizi muri iyi gahunda ya guma mu rugo ni ikibazo dufite kuko assurance zirimo zirarangira kandi tudakora ngo twinjize ni ikibazo n'ubwo tugisangiye n'igihugu n'isi muri rusange ariko biri kuduteza igihombo gikomeye."

Uretse abafite imodoka, iki kibazo bagihuriyeho n'abatwara moto, aho na bo basanga cyasuzumwa kugira ngo bitazabateza igihombo.

Twashatse kumenya icyo ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi rivuga kuri iki kibazo,ntitwabasha gufata amajwi  cyangwa amashusho umuyobozi waryo   Gaudens Kanamugire kuko igihe twumvikanye cyageze tugasanga telefone ye idacamo.Icyakora mbere y’uko iva ku murongo yari yatwandiye ubutumwa bugufi bugira buti  “Amasezerano y'ubwishingizi ateganya uburyo amasezerano y'ubwishingizi ahagarikwamo. Ni yo azakurikizwa ku bafatabuguzi bazabisaba.”

Impuguke mu bijyanye n'imikorere y'ibigo  by'ubwishingizi Titien Mubetangabo avuga mu bihe bisanzwe iyo ikinyabiziga kidakora, nyiracyo ashobora kuba ahagaritse amasezerano n’ikigo cy’ubwishingizi ariko ngo biramutse bikozwe n’umubare munini bishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu,icyemezo avuga ko kigomba gufatwa n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.

Yagize ati "Muri ibi bihe bishobora gutera ihungabana secteur financier ndumva hari urundi rwego rw'igihugu rushinzwe  gutunganya regulation authority ari yo Banki Nkuru y'u Rwanda,ubusanzwe mu mwunga w'ubwishingizi habamo guhagarika cyangwa gusubika amasezerano dufashe urugero nk'igihe ikinyabiziga gifashe ubwishingizi bw'umwaka nyuma yo kubufata kikagira ibibazo bituma gihagarara kubera accident kikajya mu igaraje nyir'ikinyabiziga ashobora gusubika amasezerano mu gihe kirimo gukorwa."

Abafite ibi binyabiziga by'ubwoko butandukanye hari abagiye babigurira ubwishingizi bw'amezi 3,amezi 9 ndetse n'umwaka,buri kinyabiziga kikishyurirwa amafaranga hakurikijwe ubwoko bwacyo.

Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama