AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Barinubira igitutu cy’ababishyuza intwererano

Yanditswe Jan, 06 2020 10:37 AM | 1,734 Views



Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko barambiwe igitutu cy'ababasaba intwererano mu gihe bagiye gukoresha ubukwe. Ibi ngo hari n'igihe bihungabanya imibanire abantu bari basanzwe bafitanye.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko basigaye batangazwa no kubona ubutumwa bugufi kuri telefoni zabo cyangwa bakisanga bashyizwe ku mbuga za Watsapu zikusanyirizwaho inkunga cyangwa intwererano y’abantu  runaka bagiye gukora ubukwe.

Ni ibintu aba baturage bavuga ko byeze cyane muri iyi minsi. Ababyinubira baravuga ko biri guterwa n'abategura ubukwe batihagije, abandi bagashaka kwigana ibyo abandi bakoze nyamara badahwayije ubushobozi, ahubwo bahanze amaso ku nkunga

Hari abemeza ko bimaze kuba nk'indwara kandi rimwe na rimwe bikaba byakurura amakimbirane hagati y'usaba intwererano n'uwagombaga kumutwerera iyo atamutwerereye, bikangiza umubano bari basanganywe.

Bamwe mu batarakora ubukwe bavuga ko ibyo bagiye babonera kuri bagenzi babo babuteguye nta cyo bafite byabaviriyemo isommo. Ababukoze na bo bakagira inama abatarabukora kwirinda kwishima aho batishyikira.

Mu Mujyi wa Kigali, hari bamwe mu bafasha abantu gutegura ubukwe, bavuga ko ubasabye kubafasha bamugira inama gusa ariko ngo hari igihe mu byo yapanze basangamo ukwirarira.

Bamwe mu bafite ahabera ubukwe bo bavuga ko kugira ngo birinde ko habaho rwaserera hagati yabo n'umukiliya bamusaba kwishyura mu bice.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki avuga ko ibyo kotsa igitutu abantu ubasaba intwererano atari ibya Kinyarwanda. Agira abantu inama yo gukora ubukwe  bwabo nta we biganye.

Ikibazo cy’abategura ubukwe bashingiye ku ntwererano kiragenda gifata indi ntera, aho ndetse bamwe mu babinenga bavuga ko hari abashakisha amafaranga menshi bagamije kuyasagura ngo azabafashe kubaho neza nyuma y'ubukwe.


Theogene TWIBANIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)