AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Barinubira serivisi mbi z’ibyuma bitanga amafaranga bizwi nka ATM

Yanditswe Aug, 26 2019 11:50 AM | 11,044 Views



Abakoresha ibyuma bitanga amafranga, bizwi nka ATM, barifuza ko hagira ibikosorwamo, nko gusaba amafaranga ntaboneke kandi ntanasubire kuri konti ya nyirayo ku buryo hari n’umaze amezi 7 yaraburiye irengero amafranga ye ubwo yakoreshaga icyuma cy’indi banki.

Abakoresha ibyuma byifashishwa mu kubitsa no kubikuza amafaranga, ATM, bavuga ko harimo bidatanga amafaranga kandi byayavanye kuri konti y’umukiriya mu gihe akoresheje ikarita y'indi banki, hagashira iminsi isaga 40 atarasubira kuri konti yavuyeho.

Muhawenimana Antoinette wo mu karere ka Ngororero we avuga ko hashize amezi hafi 7 ahuye n’iki kibazo. Byamubayeho ku itariki 30 z'ukwezi kwa 1 uyu mwaka ubwo yashyiraga ikarita ye ya BK mu cyuma cya Banki y’Abaturage yifuza amafaranga ibihumbi 48.

Yagize ati "Kuri BK nagiyeyo ku itariki 2 z'ukwa 2 barambwira bati 'nyuma y'iminsi 45 uzaba wayabonye'  ubwo rero kugeza ubu nkaba ntarayabona ariko buri gihe mpora mbaza BK kuko jye ndi umukiriya wa BK ntabwo mbaza populaire. Urumva nagiye mu bukererwe bwa minerval, kwaka amadeni ubukene byose. Nifuzaga kuyabona kuko byaba byiza kuko ndayakeneye n'ubu ariko ikindi kintu mfite muri gahunda ntabwo nzogera gukoresha ikarita kuri populaire ubwo narabizinutswe."

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV na we asanga muri iyi mikorere harimo akarengane mu mitangire ya serivisi.

Yagize ati "Tuvuge niba amafaranga yawe ugomba kuyafata ntuyabone akwiye guhita ajya kuri banki yawe ako kanya kuko ushobora kuyakenera. Kubona amafaranga wayasabye, ntuyabone ku cyuma bakayasubirana akamara ukwezi utarayasubirana, hari ikintu washakaga gukora ako kanya ? ako karengane uba wagize kishyurwa gute? Kugusubiza amafaranga yawe gusa nyuma y'ukwezi nta kintu baguhaye cy'indishyi z'akababaro? Ntabwo ari byo kandi amakosa yaturutse kuri system yabo atari nawe wayateye."

Umuyobozi ushinzwe urwego rw'imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Uwase Peace avuga ko iki ari ikibazo na bo barimo gushakira igisubizo.

Yagize ati "Aho tukibona ikibazo ni igihe uri umukiriya wa BK nk'urugero ugakoresha ATM tuvuge ya BPR icyo gihe ibyo bigo 2 bigomba kugira uburyo bivugana kugira ngo byizere ko amafaranga utayatwaye babone kuyagusubiza aho ni ho twabonaga harimo gutinda cyane ku iminsi 40 na 45. Aho ukabona ko abakiriya badafashwe neza. Mu ivugurura ry'itegeko twashyizemo ko ayo mafaranga agomba gusubizwa bitarenze byibuze iminsi 5."

Uretse gutinda gusubizwa amafaranga yakaswe na ATM y’indi banki, hari n’ababura amafaranga bakeneye ku byuma bya banki bakorana na zo, cyane cyane mu mpera z’icyumweru.

Uyu ni mukiriya  byabayeho kuri iki cyumweru. Yagize ati "Nkaba nifuza ko imitangire ya serivisi bagerageza kuyinoza kuko hashize igihe iki kibazo gihari si muri BK gusa no muri Banque Populaire n’ahandi hantu hose uragenda ugasanga ibyuma byapfuye, hari n'abakubwira ngo ntibishoboka. Hari igihe uba urwaje umwana, cyangwa ari ikibazo ufite ugomba gucyemura ukagenda amajoro ariko ukanyura ahantu uva Kicukiro, Kimironko hehe... ukagera no mu mujyi ukabura umuntu n'umwe waguha serivisi."

Ikindi abakoresha amakarita bavuga ni amafaranga akatwa umuntu iyo agiye kuri ATM akabura serivisi yari akeneye yakwinjira muri banki bakamuca amafaranga menshi kuko nta sheki aba yitwaje.

Umuyobozi w'Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, (Rwanda Bankers Association), Maurice Toroitich Kiprotich avuga ko ibibazo bitaho ari ibibazo rusange urwego rw'amabanki rufite na ho abakiriya bakaba bafite uburenganzira bwo kujya muri banki ibaha serivisi nziza.

Yagize ati "Kuri Rwanda Bankers Association tuba twifuza gukemura ibibazo bigari bireba urwego rwa banki, urugero niba ATM zidakora neza kubera ko ibigo by'itumanaho bitarimo gutanga imiyoboro myiza icyo twagikurikirana bitewe n'uko ari ikintu gifata urwego rw'amabanki rwose ariko niba ibigo by’itumanaho nta kibazo bifite akaba ari ikibazo cya banki  imwe itarimo gukora akazi kayo neza ntabwo icyo gihe biba bireba RBA. Abanyamuryango b'ihuriro baravuga bati niba hari udakora neza ni amarushanwa umukirliya w’iyo banki azareba ingorane acamo ahindure banki. Ntabwo tujya tuvuga kuri banki ku giti cyayo ahubwo twita ku bibazo rusange mu mabanki

Mu Rwanda habarurwa ibyuma bya ATM bigera kuri 400, amabanki 16 n'ibigo by'imari biciriritse 470.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA Bosco



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira