AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Barishimira icyemezo cya Leta cyo kubemerera kubakisha amatafari ya rukarakara

Yanditswe Aug, 02 2019 15:02 PM | 13,526 Views



Abaturage n’impuguke mu bwubatsi basanga kubakisha amatafari ya rukarakara bizafasha kwihutisha gahunda ya Leta yo kongera inzu ziciriritse ndetse binafashe kubungabunga ibidukikije.

Kuri uyu wa Kane ni bwo hasohotse amabwiriza yemerera abaturage gukoresha amatafari ya rukarakara ariko hubahirizwa amategeko yateganijwe.

Mu bice by’icyaro ni ho usanga abaturage babumba cyane amatafari ya rukarakara kandi bakayubakisha inzu. Bemeza ko kubakisha aya matafari bifasha buri wese kubona inzu ye bitamuhenze kuko ngo iyo yabumbwe neza akomera cyane, kandi bigafasha no kubungabunga ibidukikije 

Umukisha Théoneste utuye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Amatafari y’inkarakara usanga kuyubakisha ari ibintu byoroshye afite umumaro bitewe n’ubushobozi dufite kuko buratandukanye, kuyubakisha biroroshye kubungabunga ibidukikije ukabona ko afite akamaro kanini ku bushobozi bw’abaturage hari abafite ubushobozi bwo kubakisha amatafari ahiye, bloc ciment ariko ugasanga n’ubwo inkarakara bazanga zirakomeye kurenza bloc ciment.”

Ntamaharane Jean Marie Vianney, umuturage wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko inzu yubakishije ihangana n’ingaruka z’ubukonje.

Yagize ati “Ntabwo iriya nzu ishobora gufatwa n’ubukonje nk’uko nk’inzu y’amatafari ahiye usanga yatangiye komoka amatafari yatangiye kuvungagurika ariko inkarakara zirwanya ubukonje.”

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiturire yasohoye amabwiriza avuga ko mu gihugu hose abaturage bashaka kubaka inzu zo guturamo bemerewe gukoresha amatafari ya rukarakara mu gihe basabye ibyangombwa byo kubaka.


Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Eric Serububi arasobanura uburyo bizakorwamo.

Ati “Rukarakara iri gukoreshwa cyangwa  yemerewe gukoreshwa ku cyiciro cya kabiri cy’inzu zemerewe kubakwa, inzu ntoya zitageretse zidafite kave (cave). Ni inzu zo guturamo zitarengeje metero kare 200, amabwiriza ateganya ko umuntu wubakisha cyangwa  wubaka rukarakara agomba kuba yarabihuguriwe, ikigiye gukurikiraho ni imfashanyigisho tugiye gukorana n’uturere muri iyi minsi tudatindira abashaka kuyikoresha duhugure abafundi ariko na bwo binyuze mu makoperative.”

Abaturage bakiriye neza aya mabwiriza

Umwe mu baturage yakiriye neza aya mabwiriza agira ati “Biriya bintu twabyishimiye cyane kuba Leta itekereza ikabona hari icyo byafasha abaturage kuko nakera iyo wubakishaka rukarakara inzu yabaga imeze neza bitandukanye n’ubu twubakisha ‘bloc ciment’ inzu ikamara imyaka mike, itafari rya rukarakara ni ryiza  iyo umuturage aribumbye neza  mu butaka rikuma. “

Amani Jean de Dieu wo mu Karere ka Kicukiro

“Twabyishimiye Leta yacu ifite ukuntu itekereza kubaturage abo hasi abo hejuru ibyiciro byose bikisangamo nta kibazo twabyishimiye.”

Ntamaharane Jean Marie Vianney

“Nutarufite aho aba agiye kugerageza mu bushobozi bwe buke abone inzu ye igendanye n’igihe turi kujyamo njye nashimira leta y’u Rwanda no kuba yatekereje kubantu bo ku rwego ruciriritse.”

Aya mabwiriza kandi ateganya ko nta nzu y’ubucuruzi izubakishwa rukarakara, kandi itafari rikaba rifite ubugari bwa cm 20 n’uburebure bwa cm 10 na cm 15 z’ubuhagarike ndetse inzu ikaba ifite fondasiyo (umusingi) y’amabuye, umucanga na sima. Akarere n’umujyi nibyo bigena ibice byihariye bitemerewe kubakwamo innzu hakoreshejwe rukarakara




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira