Yanditswe Sep, 18 2020 08:59 AM | 107,096 Views
Abatuye uturere twa Musanze Nyabihu, Ngororero, Gakenke na Muhanga n’abandi bakoresha imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi barishimira ko ibi bikorwaremezo byatangiye gukorwa ariko bagasaba ko byihutishwa kuko bakigorwa n’ubuhahirane.
Muri Gicurasi 2020, Nyabihu na Ngororero byaje ku isonga mu duce twazahajwe n’ibiza. Abantu babuze ubuzima, imyaka iragenda, inzu zirasenyuka bigeze ku mihanda n’ibiraro, ibiza bibyigirizaho nkana. Muri iyi corridor ya Vunga ihuza uturere twa Nyabihu, Gakenke, Ngororero na Muhanga, icyo gihe imingenderanire yari yadogereye dore ko ibiraro bya Nyamutera, Giciye na Kiruruma bitari bigikoreshwa.
Aka gace kibasiwe bikageza naho Perezida wa Repubulika Paul Kagame agasura agasaba ko byihuse gakurwa mu bwigunge, magingo aya byinshi birigukorwa; ikiraro cya Kiruruma cyararangiye, Nyamutera imirimo irarimbanije naho Giciye inyigo irakomeje; ibyishimirwa n’abaturage bavuga ko ibyo babona ari umusaruro w’ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bubazirikana.
Ku migezi ya Rubagabaga na Satinskyi, mu misozi miremire hagati y’intara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburengerazuba, ibiraro bya Rubagabaga na Satinskyi, byashegeshwe n’uruhererekane rw’ibiza byabyibasiye mu bihe bitandukanye. Byagiye bikoma mu nkokora ubuhahirane bw’aka gace k’uburyo na magingo aya bakigorwa kabone nubwo bazi neza ko birimo gukorwa.
RTDA, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda yahaye umwihariko ibikorwaremezo bitandukanye byangijwe n’ibiza hirya no hino mu turere; ngo n’ikimenyimenyi gusana no kubaka ibyangijwe bigeze kure
Itunganywa rirambye ry’imihanda yo muri utu turere tw’imisozi miremire ryitezwe mubihe bizaza igihe izaba yashyizwemo kaburimbo. Ikorwa rinoze ry’ibiraro bya Rubagabaga na Satinsyi birategurira ikorwa n’ishyirwamo kaburimbo ry’umuhanda Ngororero-Nyakinama-Musanze; umuhanda ushobora kuzakorwa igihe cyose ingengo y’imari yaba ibonekeye.
UWIMANA Emmanuel
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru