Yanditswe Dec, 26 2019 10:48 AM | 1,880 Views
Ibitaro bitandukanye mu mujyi wa Kigali biratangaza ko hari umubare munini wabana bavukiye muri ibyo bitaro.
Abagire babyariye muri ibyo bitaro batangaje ko bishimiye uburyo bibarutse. Gusa, Ministeri y’Ubuzima ntigaragaza umubare w’abana bavutse mu gihugu hose muri iri joro rishyira noheli ariko kandi ngo ijanisha ikora rigaragaza ko ku munsi havuka abana 875
Ku munsi mukuru wa Noheli Ku bitaro bya Kibagabaga abagore 13 ni bo babyaye, mu gihe ku bitaro bya Kiminuza bya Kigali abagore 5 ari bo babyaye.
Bishimira ko kubyara kuri uyu munsi wa Noheli ari ibirori n'ubwo baba bari kwa muganga.
Ku ruhande rw'abaganga bavuga ko kuri uyu munsi wa Noheli abagore babyariye mu bitaro hari abaterankunga babishyurira amafaranga ya serivisi.
Ministeri y’Ubuzima yo ntigaragaza umubare w’abana bavutse mu gihugu hose muri iri joro rishyira noheli ariko kandi ngo ijanisha ikora rigaragaza ko ku munsi havuka abana 875 mu gihe mu kwezi havuka abana ibihumbi 26,253.
Jean Paul TURATSINZE
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru