AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Basanga abantu bakomeje kubahiriza ingamba zashyizweho icyorezo cya COVID19 cyacika

Yanditswe May, 18 2020 13:50 PM | 42,175 Views



Abaturage hirya no hino mu Mujyi wa Kigali baravuga ko  ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 ziramutse zikomeje kubahirizwa uko bikwiye, byatuma ubuzima bukomeza kandi n'icyo cyorezo  kikirindwa kuzageza  gicitse. Impuguke mu bijyanye n'ubuzima zikaba zisaba kwitwararika kuri mabwiriza yatanzwe.

Aba baturage bavuga ko iyi myitwarire baramutse bayigize intego, byatuma ubuzima bukomeza, bakanenga abatubahiriza ayo mabwiriza  agamije kwiranda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirusi. 

Higiro Andé utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko kuba hari abantu bake bari kwandura icyorezo cya COVID19 biterwa n’uko ingamba zo kukirinda abantu bazumvise.

Ati ''Nk'ubu batubwira gukaraba, kwambara neza agapfukamunwa tukirinda ko amatembabuzi aturutse mu kanwa cyangwa mu mazuru atugeraho cyangwa akagera ku bandi, kwirinda gusuhuzanya duhana umukono, guhana intera. Mbega ni ugukurikiza amabwiriza yose duhabwa n'abafitemo ubumenyi.Ndahamya ko kuba tugejeje uyu munsi hatarandura benshi, ni uko twagiye twubahiriza ingamba.''

Na ho Uwimana Catheline utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga n’ubwo ingamba zikurikizwa, hari aho ugisanga batazubahiriza uko bikwiye.

Ati ''Hari abo usanga bakuyemo udupfukamunwa, abandi ntibapfuke amazuru, ariko iyo myitwarire ikwiye guhinduka, niba icyorezo giteye nabo bakagira impinduka.''

Nyirambarushimana Monique ati ''Tugomba gutegura ejo heza kugira ngo turandure iki cyorezo, gusa, mu giturage hari abatubahiriza intera ya metero hagati y'umuntu n'undi, kandi ugasanga bamwe mu bacuruzi  dupfukamunwa bambaye kandi abaguzi baba bari bubevugishe.''

Abajyanama b'ubuzima nka bamwe mu bashinzwe guhugura abaturage bavuga ko hari imyitwarire itarahinduka cyane cyane mu rubyiruko bakaba basanga ubukangurambaga bwahoraho kugira ngo amabwiriza arusheho kumvikana:

Uwera Laetitia ati ''Haracyari ingorane zishingiye ku myitwarire y'urubyiruko, bamwe baracyarangwa n'imyitwarire yo gusuhuzanya, bakagenda bafatanye, bakwiye kwigishwa uburyo bakwirinda iki cyorezo binyuze mu miganda no mu nteko z'abaturage.''

Impuguke mu bijyanye n'indwra z’imbere  mu mubiri Dr Turatsinze David avuga ko mu ntwaro zo kwirinda icyorezo cya covid 19 agapfukamunwa gakoze neza, kandi kambarwa neza kagomba kuza ku isonga, isuku ihoraho na yo igaherekezwa no guhindura imyitwarire: 

Ati ''Niba wagize ingorane zo gukora ku muntu ushobora kuba yanduye, iyo ukarabye ya virus ivaho. Gukaraba neza kandi kenshi ni ingenzi. Ikindi ni ukwambara agapfukamunwa kuko iyo nkambaye mba nirinze kandi ndinze n'abo twegerenye. Abantu ntibakambare kubera ko babonye abashinzwe kubibabaza. Ikindi ntabwo dukwiye kwambara udupfukamunwa kose tubonye kuko iyo uhumetse ibikagize bishobora kujya mu bihaha bigatera allergie.''

Ku bijyanye n'amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa Minisiteri y'ubuzima ivuga agakozwe mu mwenda kambarwa amasaha atandatu gusa, nyuma y'icyo gihe kagahindurwa.

Agapfukamunwa kandi kagomba kuba gatwikiriye isura uhereye ku zuru kugera munsi y'akananwa. Na ho ku bijyanye no gukaraba intoki, ngo hagomba gukoreshwa amazi meza n'isabune kandi isabue igasigwa ku ntoki nibuze amasegonda 40, nyuma ku ntoki hagasigwa umuti wica za mikorobi.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage