AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Basanga isura nshya y’Umujyi wa Musanzi ari ishema ryo kwibohora nyako

Yanditswe Jul, 03 2021 17:40 PM | 53,652 Views



Abatuye n'abakorera mu Mujyi wa Musanze barishimira isura nziza ufite, kubera imihanda myiza ya Kaburimbo imaze kuwubakwambo, imitunganyize ya za ruhurura, ubusitani n'inyubako zibereye ijisho.

Umujyi wa Musanze wose uko ungana, ugizwe n'amakoro. Hambere imihanda ya Kaburimbo itarubakwa, ingendo ku binyabiziga n'abanyamaguru zari ingorabahizi.

Usibye umuhanda munini Kigali Musanze Rubavu, na Musanze Cyanika, kuri ubu mu makaritsiye atandukanye hamaze kuzuramo imihanda mishya ya kaburimbo, ibintu byafunguriye amarembo urubyiruko rwihangiye umurimo w'ubunyonzi, abamotari, n'abashoferi bishimira ibyerekezo bishya bigenda bivuka k’uko bituma bakorera amafanga menshi bakiteza imbere.

Abafite inyubako zegereye iyi mihanda n abo bishimira ko zazamuriwe agaciro hari n'ibikorwa by'ubushabitsi byatangiye gukorerwa aho yubatswe

Muri rusange abaturage bishimira ko umujyi wabo ugenda utera imbere bagereranyije n'ibihe bitambutse.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine agaragaza imishinga yagutse yo kurimbisha uyu mujyi, ku isonga hakaba ari ugukomeza kubaka imihanda, ubusitani no kuvugurura imiturire.

Mu makaritsiye y'Ibereshi, Mpenge, Nyarubande na Kabaya ni ho huzuye iyi mihanda mishya ya Kaburimbo.

Ahandi huzuye imihanda ni muri Santere ya Kinigi no mu mudugudu w'icyitegererezo uhuzuye, hari na none  mu cyanya cy'inganda ahazwi nko mu Ruvunda.

 Aha hose haracanye, mu masaha y'ijoro ni urwererane.

Iyubakwa ry'imihanda ryajyanishijwe kandi no kubaka za ruhurura  zikumira ahanini amazi ava mu birunga agasenyeraga abaturage.

Umujyi wa Musanze ni umwe mu yunganira Kigali. Isura yawo ihinduka uko bwije n'uko bukeye, inyubako nziza zirawuzamukamo ubutitsa, ubukerarugendo ni inkingi ya mwamba hamwe n'ubushabitsi.

Ibikorwaremezo biri kuba umusemburo w'impinduka, ibyo abawutuye bafata nko kwibohora nyako kandi ngo biteguye kubisigasira ku kiguzi cyose; kuko ari  ishema iyo  isura nziza yawo yogeye hose

MBARUSHIMANA Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira