AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Basanga iterambere ry’imijyi ridakwiye guhungabanya umurage

Yanditswe Oct, 31 2019 18:37 PM | 17,839 Views



Mu gihe kwaguka no kuvugururwa kw’imijyi bigenda bisatira cyangwa bigasimbura inyubako n’ibikorwa bifatwa nk’umurage w’amateka, Ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda kivuga ko iterambere ry’imijyi ridakwiriye guhungabanya uyu murage. Ni mu gihe kuri uyu wa 4 isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi.

Iyamuremye Zafarani ahagaze muri Santere ya Batsinda ni mu Karere ka Gasabo aritegereza umusozi yavukiyeho mu myaka hafi 50 ishize. Ikigaragarira amaso ni inzu nyinshi, ibikorwa bitandukanye bya muntu n'ibindi avuga ko bitari bihari mbere.

Ati ''Habaga intoki n'ibiti n'imirima twahingaga ubu hari iterambere imodoka urayibona hafi ukajya mu mujyi ukagaruka mu minota 30 urumva se bidatandukanye.''

Icyo gihe muri iyo myaka Iyamuremye avuga ko Umujyi wa Kigali wari utuwe n'abantu ibihumbi 6 gusa ubu ni hafi miliyoni n'ibihumbi 500.

Imibereho mu mijyi iteye ite? Ese ababaye mu byaro bagereranya bate ubuzima bw'icyaro n'ubuzima bwo mu mijyi?

Hagenimana Théoneste ati ''Itandukaniro riri hagati y'icyaro no mu mujyi ni uko usanga mu mujyi hari ibikorwa remezo bitandukanye biba bitandukanye n’ibyo mu cyaro usanga nk'umuntu ushaka amashanyarazi mu mujyi urayahabona, imihanda myiza irahari, amazi ugasanga byegereye abantu bitandukanye no mu cyaro ari na yo mpamvu usanga abantu benshi bo mu cyaro nk'urubyiruko birukanka bajya mu mijyi ni ukwegera ibyo bikorwa remezo.''

U Rwanda rufite intego ko mu myaka iri imbere 35% by'abarutuye bazaba bari mu mijyi bavuye kuri 20% bariho kuri ubu, ibi byanashimangiwe n'Umukuru w'Igihugu ubwo yari muri Qatar mu nama yigaga ku iterambere ry'ikoranabuhanga mu mijyi.

Gutera imbere kw'imijyi usanga ahanini binagira ingaruka ku bikorwa bimwe na bimwe harimo inyubako zifatwa nk’iz’amateka ariko kubera kwaguka no kuvugurura imijyi zikaba zasimbuzwa izigezweho. Ibi byabaye no mu mujyi wa Kigali, ariko Umuyobozi w'ishami ry'ubushakashatsi mu kigo cy'ingoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda Karangwa Jerome avuga ko gutera imbere kw'imijyi bidakwiriye kwangiza bimwe mu bikorwa bifatwa nk'umurage w'amateka.

Yagize ati ‘‘Ni ikibazo kigaragara gifite ishingiro ku buryo abantu bashinzwe imitunganyirize y'umujyi batabyitondeye ngo bashyire hamwe n'abashinzwe kubungabunga umurage ibyo bintu twazabibura hatabayeho kwitonda hatabayeho gushishoza neza ngo barebe koko ngo ni iki gifite akamaro muri aka kanya ndetse kinagafite no mu gihe kizaza ku badukomokaho.''

Ubuyobozi bw'ingoro z'igihugu z'umurage w'u Rwanda bugaragaza kandi ko itegeko ryo mu kwezi kwa 7 tariki 22 muri 2016 rigena ibungabungwa ry'umurage ndangamuco w'ubumenyi gakondo, iryo tegeko rigaragaza neza rero ibimenyetso bikwiye kubungabungwa ari ibimenyetso bishingiye ku muco ari n'ibimenyetso bishingiye ku murage kamere.

Guverinoma y'u Rwanda ifite intego ko bitarenze mu 2020 aAbanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi 80% bazaba batuye mu midugudu nk'imwe mu ngamba yo kugera kuri iyi ntego harimo kongerera imbaraga imijyi nka Huye, Muhanga, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rusizi yunganira Kigali.

Kuri uyu wa Kane isi yizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe imijyi. Ni mu gihe 1/2 cy'abatuye isi bari mu mijyi, mu 2050 ngo bazaba ari 2/3.

Inkuru mu mashusho


Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama