AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Batatu bafatiwe mu cyuho bashaka kuba umugenzacyaha ruswa y'ibihumbi 300

Yanditswe Jan, 08 2022 11:25 AM | 10,999 Views



Ku wa Gatanu, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu batatu bacyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa bayiha umugenzacyaha kugira ngo afungure abavandimwe babo. 

Abafashwe ni Muhirwa w'imyaka 36, Bikorimana w'imyaka 36, bombi bafite abavandimwe babo bafunze. Hari kandi Bagiraneza w'imyaka 39, wigize umukomisiyoneri.

Bose baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa bayiha umugenzacyaha kugira ngo afungure abavandimwe babo ari bo Bangamwabo na Niyikiza bafungiwe icyaha cyo gusambanya umwana. 

Bangamwabo na Niyikiza bafashwe mu bantu 50 baherutse gufatirwa mu Karere ka Gicumbi mpera za  2021 bakurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rutare. Dosiye yabo ikaba iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. 

RIB yasabye abaturage kwirinda gutanga ruswa muri rusange. 

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yagize ati "Tukaba tubasaba ku buryo bw’umwihariko kwirinda kuyitanga mu bugenzacyaha, kuko uzayitanga azafatwa kandi afungwe. Gutanga Ruswa ngo ufunguze umuvandimwe wawe ukurikiranweho icyaha nka kiriya gikomeye cyo gusambanya umwana, nawe akaba agiye gufungwa, ibi ni ukongera ibibazo mu bindi, ni nko gusuka essence mu muriro."

Dr Murangira yihanangirije abantu bigize  abakomisiyoneri ba ruswa. Abenshi birirwa kuri za sitasiyo za RIB, bagafatirana abantu bakabizeza ko ngo baziranye n’abagenzacyaha ko bazabafasha kubafunguriza abantu."

Ingingo ya 4 y’Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Jean Claude NDAYISHIMYE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira