Yanditswe Nov, 15 2019 20:39 PM | 35,067 Views
Urubyiruko
rw’abanyeshuri biga mu ishuri rya Gisirikare Rwanda Military Academy baravuga
ko gufatanya amasomo ya kaminuza ndetse n’ay’umwuga wa gisirikare ari ishema
kuri bo kuko bibubakamo ubushobozi bwo gukorera igihugu cyabo batizigamye.
Uru rubyiruko rutangaje ibi nyuma yaho icyiciro cya mbere cy’abiga muri iri shuri basoje amasomo yabo.
Ku myaka 22 gusa y’amavuko, Nayituriki Aline asigaje umwaka umwe gusa ngo arangize amasomo amugira umuganga, dore ko ageze mu mwaka wa kane wa kaminuza mu ishami ry’ubuganga, ‘General Medicine’.
Aya masomo y’ubuganga, Nayituriki wagize inyota yo kuba umusirikare akiri muto, ayafatanya n’aya gisirikare nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye agakomereza amasomo mu ishuri rya gisirikare Rwanda Military Academy riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera.
Ni amahitamo ahuriyeho na bagenzi be barimo Iradukunda Gisèle, na we uri mu mwaka wa nyuma mu ishami rya ‘Engineering and military science’ ndetse na Murigo Daniel wiga mu mwaka wa 3 mu ishami rya ‘Social and military science’.
Bose bahuriza ku kuba gukorera urwababyaye ari inzozi zabo kuva bakiri bato, bakemeza ko guhuza amasomo asanzwe yo mu ishuri n’aya gisirikare ari akarusho ku muntu wifuza kwitangira Igihugu.
Nayituriki yagize ati “Kuba umuganga ukaba n’umusirikare ni ibintu byiza cyane, kubera ko umusirikare igihe cyose arihangana kandi yumva ko abereyeho umuturage akumva ko abereyeho gufasha wa muturage. Rero kuba nzaba umuganga nkaba n’umusirikare nzumva ari ibintu bizamfasha muri carrière yanjye kugira ngo mbashe guhereza wa murwayi cyangwa wa muturage ibimugenewe, ahantu hose banyohereza mpajye ntabyinubiye.”
Murigo Daniel we yagize ati “Icyo wiga aha ngaha usanga kimwe kicyunganira, navuga ko byose bifashanya bikunganirana, ugasanga nawe ubwawe biri kukorohera. Kuko kwicara mvuga nti ndi guharanira kurwanira no kurinda ubusugire bw’Igihugu cyanjye, ni ibintu binteye ishema cyane, yari n’indoto nagize kuva ndi umwana. Tugenda tunigira ku bayobozi bakuru b’Igihugu, ababyeyi , bakuru bacu, Ni isomo dukura muri sosiyete nyarwanda.”
Iradukunda Gisèle avuga ko azaterwa ishema n’iterambere u Rwanda ruzageraho kuko azaba arigiramo uruhare.
Ati “Nkurikije aho u Rwanda ruri kugana mu iterambere, muri tekinoligi ni ahantu heza bigeze, nkomeje kubifatanya n’igisirikare, igisirikare na cyo gifite amashami menshi ajyanye n’ibya engineering, kuba twafatanya tukaba twakubaka inganda zikomeye mu gihugu cyacu bizanshimisha kuko nzaba ndi umwe mu bazaba bari kubikora.”
Ubusanzwe nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza n’aya gisirikare, aba banyeshuri bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza, Bachelor’s degree ndetse n’ipeti rya Sous-Lieutenant.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Rwanda Military Academy buvuga ko abanyeshuri bwakira baba ari abatsinze neza kurusha abandi mu masomo asoza amashuri yisumbuye.
Umuyobozi ushinzwe amasomo n’abarimu Lt. Col. David Mutayomba, avuga ko uretse amasomo ya gisirikare abiga muri iri shuri bahabwa n’abasirikare babishinzwe, porogaramu isanzwe y’amasomo ya kaminuza itangwa n’abarimu ba kaminuza y’u Rwanda.
Yagize ati “Hari abasirikare dufite baba batojwe, tukongera tukanabatoza cyane kugira ngo bahugukirwe amasomo bagiye gutanga. Ikindi ku rwego rwa kaminuza, dufatanya na Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo tubone abarimu, aho tutihagije, baturuka muri Kaminuza y’u Rwanda bakaza bagatanga amasomo yabo aha ngaha.”
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, buvuga ko guhuza amasomo ya kaminuza asanzwe n’aya gisirikare birushaho kubaka ubunyamwunga mu ngabo, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt. Col. Munyengango Innocent yabishimangiye.
Yagize ati “Cyane cyane tubanza kwiga ibya gisirikare kuko ari wo mwuga wacu ariko na none hano mu myaka ine higishwa ubuganga twifashisha nk’abasirikare ariko tugafasha n’u Rwanda n’Abanyarwanda, aha ni ho tubonera abasirikare bize ibya mechanical engineering, abize imibare, ubutabire n’ibindi byinshi bituma umusirikare wacu aba yujuje ibyangombwa byo gukora akazi hano mu Rwanda, k’Abanyarwanda ka gisirikare ariko ashobora no kujya kugakorera hanze y’iki gihugu kandi yujuje ibyangombwa byose bisabwa.
Icyiciro cya mbere cy’abasaga 30 barangije amasomo yabo muri Rwanda Military Academy ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ni bamwe mu basoje amasomo ya gisirikare biteganyijwe ko babishimirwa kuri uyu wa Gatandatu kimwe na bagenzi babo bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya 2 cya kaminuza na bo bari bamaze umwaka ku masomo basoza ari ba ofisiye bato mu Ngabo z’u Rwanda.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru