AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ntibemeranya n'Umujyi wa Kigali ushaka kwambura ibibanza ababimaranye imyaka 3 batabyubakaho

Yanditswe Nov, 12 2019 18:14 PM | 15,356 Views



  • Bavuga ko igishushanyo mbonera cy'Umujyi na cyo ari nyirabayazana
  • Umunyamategeko ati ''Kwambura abaturage ubutaka binyuranye n'Itegeko Nshinga''
  • Umujyi wa Kigali uvuga ko ubanza kwihanangiriza ugiye kwamburwa ikibanza


Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali utangaje ko ugiye gufatira ibibanza bimaze imyaka 3 bidakoreshwa icyo byagenewe, abaturage b’ingeri zinyuranye baravuga ko ngo iki cyemezo kibangamye ndetse bamwe mu banyamategeko bo bakagaragaza ko ngo cyaba kinyuranye n’Itegeko Nshinga.

Hirya ni hino mu Mujyi wa Kigali usanga hari ibibanza biba bimaze igihe bitubakwa na ba nyirabyo. Kuba nta mikoro ahagije n'ibibazo bishingiye ku gishushanyo mbonera ni bimwe mu byo abaturage bagaragaza nk'inzitizi zituma batubaka ibibanza byabo.

Kamanzi Eric utuye mu Karere ka Gasabo yagize ati ‘‘Impamvu ya mbere ibaho kuba umuturage yamara imyaka 3 atubatse ikibanza cye, iya mbere habaho ubushobozi buke bw'amafaranga murabizi ko ari ugushakisha, iyo ushatse kubaka inzu igendanye n'ubushobozi ufite ntabwo ubuyobozi bubikwemerera, bakagutegeka uko wubaka bigendanye n'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali bityo ukadindira ukaguma mu bukode.’’

Ryahama Charles na we utuye mu Karere ka Gasabo avuga ko kutubaka ibibanza biterwa n’ikibazo cy’igishushanyo mbonera.

Ati ‘‘Igenamigambi ni uko Leta ishaka ko hano hakubakwa inzu z'icyerekezo, abafite ubushobozi ntabwo barahabwa igishushanyo mbonera y'icyo bakora, mpereye ku muturanyi wacu yagerageje gutangira yazanye na ba engeniyeri ngo atangire ariko bamubwira ko ibijyanye n'icyerekezo bitaratangwa bitewe n'ibisabwa.’’

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwafashe ingamba nshya zigamije gushyira mu bikorwa itegeko rigenga imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda ryo muri 2013 rigena ko umuntu yamburwa ubutaka mu gihe amaze imyaka 3 atabubyaza umusaruro.

Umuyobozi w'ishami ry'imiturire n'imitunganyirize y'Umujyi wa Kigali, Fred Mugisha avuga ko ibi bishyirwa mu bikorwa nyuma yo kwihanangirizwa.

Yagize ati ‘‘Mu ku bwamburwa haba harabayeho ibiganiro na banyiri butaka na Leta, twibutsa icyo amategeko ateganya iyo bigaragaye ko uwo muntu yabyihoreye nta mpamvu ifatika agaragaraza, ibyo bibanza ni bya bindi twavuze ko twatangiye kubibaka, aho nta n’irindi tangazo dukanga, abo barengeje igihe twatangiye gahunda yo kubibaka tutongeye kujya kubibutsa, icyiciro cya 2 ni abashobora kuba baribukijwe ariko ‘phase’ yabo igarukira 2020 na bo bakaba bashaka kubikora nk'uko abo mu cyiciro cya 1 babikoraga turabibutsa ko dushigaje kubibutsa rimwe.’’

Umunyamategeko Bayingana Janvier avuga iki cyemezo gihabanye n'ibyo Itegeko Nshinga riteganya ku butaka.

Yagize ati ‘‘Uburenganzira ku butaka mu Rwanda abantu babukomora ku Itegeko Nshinga, Itegeko Nshinga riteganya uburyo umuntu abona ubutaka, kandi rikagaragaza ko umungo bwite w'umuntu n'ukomoka ku butaka biri ntavogerwa. leta ikaba igomba kwishingira ko ntawe ubwamburwa yaba bwose cyangwa igice cyabwo. Itegeko ry'ubutaka na ryo rigaragaza aho umuntu abukomora, ntabwo ntekereza ko impamvu imwe y'uko umuntu atabukoresheje neza cyangwa ko atabukoresheje neza nk'uko Umujyi wa Kigali wabyifuje ntabwo bihagije kugira ngo umuntu abe yakwamburwa ubutaka bwe. Nshingiye kuri ayo mategeko. Impamvu imwe rukumbi iteganywa n'amategeko ni igihe ubwo butaka abwambuwe ku bw'inyungu rusange, kwimura abantu ku bw'inyungu rusange kandi agahabwa ingurane ikwiye.

Ku rundi ruhande Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yo ivuga ko kwaka ubutaka umuturage atari cyo kintu kibanze gikwiye gukorwa kuko hari ibikorwa remezo bigikenewe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali nk'uko umuvugizi w'iyi mpuzamiryango Sekanyange Jean Leonard abisobanura.

Yagize ati ‘‘Kuri uyu mwanya ntabwo aricyo Umujyi wa Kigali wakabaye wihutira, kuko hari ibindi bikorwa mbere y'uko ushyira mu bikorwa icyo cyemezo kuko nabariya baturage ni ukubanza kureba uburyo ibyo bibanza babibonye, kuko ntabwo umuntu yagura ikibanza uyu munsi ngo ahite abona n'ubushobozi bwo kucyubaka bisaba ko agenda yisuganya bigendanye n'amikoro y'Abanyarwanda. icya 2 Umujyi wa Kigali ugomba kureba ibyo ugomba gukora warabikoze, hari ibireba umuturage, hari ibireba Umujyi wa Kigali nko kuhashyira ibikorwa remezo nk'amazi, imihanda, amashanyarazi, hari ibyo Umujyi wa Kigali ugomba gukora, rero bagomba kureba niba ibyabo barabirangije kuko kugira ngo umuturage agire imbaraga zo kugira icyo akora ni uko abona ko iby'ibanze byahageze.’’

Ku ikubitiro Umujyi wa Kigali utangaza ko ibibanza bisaga 20 ari byo bigiye kwakwa ba nyirabyo kubera bidakoresha ibyo byagenewe.

Inkuru mu mashusho


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura