AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Bavuga ko ibigo by’ubwishingizi bibashyiraho amananiza

Yanditswe Jul, 15 2019 10:13 AM | 5,591 Views



Abahuye n'inkongi z'imiriro imitungo yabo ikahatikirira baravuga ko kudashinganisha imitungo yabo biteza igihombo  gikomeye. Ibyo bahurizaho ni uko hakorwa ubukangurambaga mu gushinganisha imitungo y'abaturage ariko na none ngo mu gihe amasezerano yubahirijwe ibigo by'ubwishingizi ntibikwiye kuzana amananiza mu kwishyurwa imitungo iba yangijwe.

Sibonama Daniel umucuruzi wo mu Karere ka Gasabo umwe mu bagize ibyago bagahisha ibicuruzwa byabo, avuga ko ari ngombwa ko  u gihe bari mu bwishingizi, amasosiyete abutanga aba adakwiye kushyira amananiza ku bacuruzi.

Yagize ati “Mpishije kabiri kikurikiranya, aho byangoreye numvaga bitazamera nk'uko bimeze, ni uko nari mfitanye amasezerano nagiranye n'ikigo cya 'assurance', hari ibindi barimo kunyaka batigeze banyaka mbere y'uko njya gutangira.  Nk'ubu barambwira ngo ninzane igitabo cy'uko ndangura n'uko ngenda ngenzura ibintu, njye ndi umucuruzi utarakomera ku buryo nashaka abakontabure kbakora. Narababwiye ngo ntabyo mwambwiye mu gihe nafataga contract kandi zinari kubyibwira, aho rero mbona harimo kunaniza, ama factures yose ndanguriraho, narazaga ngashyira aho, byose byahiriyemo.''

Mutesi Rachel, umucuruzi ukorera mu Karere ka Gasabo yagize ati “Habaho gushishikariza abantu kujya mu bwishingizi kuko abenshi ntabwo babyitaho, batatinya, ariko iyo ikibazo kibaye, ni bwo abantu bamenya ko ari ngombwa.''


Maniragaba Jean Damascene avuga ko abacuruza ubwishingizi baba bakwiye kwishyura mu guhe kidatinze kugira ngo uwagize impanuka abashe gukomeza akazi.

Yagize ati ''Abacuruza ubwishingizi butari hejuru cyane cyangwa batagorana mu kwishyuza, umucuruzi wese wese wayitanze akishyurwa vuba ibikorwa bigakomeza.Ubwishingizi bukwiye kuroshywa kugira ngo ibintu bigende neza.''

Umuturage witwa Nizeyimana Reverienyagize ati ''Ubwirinzi navuga mbere na mbere dukoresha ibikoresho by'amashanyarazi, bisaba ibyujuje ubuziranenge kandi n'ubishyira nko mu nzu akaba abifitiye ubumenyi. Kizimyamwoto na zo ni ngombwa, gusa ikindi gikenewe ni uko abaturage babanza gusobanukirwa n'impamvu y'ubwo bwishingizi kuko n'ubundi uguze ikinyabiziga agishakira ubwishingizi uko byagenda kose, ariko umuturage akenshi ntaba abisobanukiwe.''

Impuguke mu bwishingizi Muberangabo Titien avuga ko ubwitabire buke ahanini bushingiye ku myumvire aho bamwe badaha agaciro umutungo ushobora kwangirika, ariko na none abagirana amasezerano n’ibigo by’ubwishingizi bakwiye kujya bashishoza neza, ndetse ngo na Leta ikabigira itegeko.

Yagize ati “Inzu umuntu ayubaka nko mu myaka 12 ariko igashya mu mwanya muto.Mu gihe ubonye amafaranga ubwishingirizi nibwo bwabanzirizwaho hanyuma asagutse ukayatanga mu bindi. Ikindi iyo ukoranye amasezerano ugiranye n’umwishingizi ntabwo ugomba kuyumva mu buryo buhushuye, kugira ngo abantu batitana ba mwana. Leta ikwiye na gukangurira abantu ibijyanye n’ubwishingizi ndetse igashyiraho n’itegeko.’’

Mu Rwanda hari amoko 3 y’ubwishingizi: ubwishingizi bw’umuntu, ubw’imitungo n’ubw’iby’abandi umuntu yaryozwa. Mu Rwanda hani hari ibigo bikora ibijyanye n’ubwishingizi 9 n’ibyunganira abantu mu bwishingizi 17.

John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama