AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bimwe mu bitazibagirana byaranze ubuzima bwa Robert Mugabe

Yanditswe Sep, 06 2019 18:04 PM | 16,204 Views



Amakuru y'urupfu rw'umukambwe Robert Mugabe yasakaye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku Isi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Aya makuru yanemejwe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagize ati ''N'umubabaro mwinshi, ndabamenyesha ko umubyeyi washinze Zimbabwe akaza no kuyibera Perezida, Umusangirangendo Robert Mugabe yatabarutse. Umuvandimwe Mugabe yari ibendera ryo kwibohora, akaba n'impirimbanyi yemeye gutanga ubuzima bwayo ku bwo guharanira ubwingenge bwa Afrika mu nyungu z'abaturage be. Umusanzu we mu mateka y'igihugu cyacu n'ay'umugabane wa Afrika ntabwo uzibagirana. Naruhukire mu mahoro.''

Abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma kuri uyu mugabane ndetse na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat, na bo bashimangiye agaciro n’urukundo rwari mu mitima ya benshi nyuma y’urupfu rw’uyu mukambwe ufatwa nk’impirimbanyi y’ubwigenge bwa Afrika. Perezida wa Afrika Yepfo Cyril Ramaphosa, ni umwe mu bakuru b'ibihugu bya Afrika wagaragaje ko urupfu rwa Robert Mugabe ari igihombo gikomeye kuri uyu mugabane.

Yagize ati ''Tuzahora iteka tumwibuka nk’umuyobozi w’intangarugero mu rugamba rwo guharanira ubwigenge bw’abaturage ba Zimbabwe akaba n’umuyobozi w’ingirakamaro ku mugabane wa Afrika. Perezida Robert Mugabe tuzakumbura kuko ni n’umwe mu bakuru b’ibihugu batanze umusanzu wabo mu rugamba rwo kwibohora kw’abaturage ba Afurika y'Epfo bituma bagera no kubwigenge bwabo. Yubatse Zimbabwe yigenga bituma iba igihugu cyari ku isonga aho twe abarwanashyaka ba ANC twabashije kubona ubuhungiro kandi Zimbabwe inadushyigikira muri urwo rugamba.''

Robert Gabriel Mugabe wamaze imyaka 30 ari Perezida wa Zimbabwe, nyuma y'indi 7 yamaze ari Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ni umugabo benshi mu banyafurika babonaga nk’intwari idatinya kubwiza ukuri abazungu bashaka gusubiza inyuma AfuriKa.

Urugero ni nk’aho mu ihuriro ryiswe "Earth Summit" ryabereye mu Mujyi wa Johanesburg muri Africa Yepfo mu mwaka w'2002, yibasiye Abanyaburayi, byumwihariko Abongereza mu gihe Tony Blair ari we wari Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu cyakolonije Zimbabwe.

Yagize ati "Mureke he kugira n’umwe usubiza inyuma ibikorwa byacu ahubwo twunge ubumwe nka Afrika. Uyu mugabane ni uwacu! Ntacyo bitubwiye kudushyiriraho ibihano bitubuza kujya mu Burayi, Twe ntabwo turi abanyaburayi kandi nta gace na kamwe k’ubutaka bwabwo twasabye. Bityo rero Bwana Blair, igumanire u Bwongereza bwawe nanjye ureke ngumane Zimbabwe yanjye."

Mugabe ntiyahwemye kandi kwibasira abayobozi ba USA, yaba George W. Bush, Barack Obama ndetse na Donald Trump uriho muri iki gihe. Mu nteko rusange ya Loni yo muri 2017, yagereranyije Perezida Donald Trump n’umugabo Goliyati uvugwa muri Bibiliya.

Yagize ati ''Bamwe muri twe twagize ubwoba kubera igisa nko kugaruka kwa Goliyati w’igitangaza uvugwa muri Bibiliya. Ese muri twe haba harimo Goliyati ushaka kurimbura ibindi bihugu? Reka mbwire Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwana Trump, vuza akarumbeti kawe mu ijwi ryiza rizana ubumwe, amahoro, ubufatanye n’ibiganiro ari nacyo twaharaniye kuva kera.''

Kuba Mugabe yarakunze kwibasira ibihugu by’ibihangage ngo yabiterwga n’urukundo yakundaga igihugu cye na Afurika, gusa inararibonye muri politiki Hon. Mutimura Zeno, asanga mu busaza bwa Mugabe atarabashije gutsinda urugamba mu bya dipolomasi.

Icyakora ngo ibyo ntibikuraho ko Perezida Robert Mugabe buyobozi bwe bwakoze neza igihe kitari gito, ariko nanone Mutimura Zeno, agasanga hari isomo Abanyafrika bakwiye gukura mu mibereho ye .

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe atabarutse afite imyaka 95 y’amavuko, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cya Singapore aho yari amaze iminsi yivuriza indwara itaratangajwe.


Divin UWAYO




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama