Yanditswe Jan, 24 2018 23:18 PM | 6,268 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uzagirana ibiganiro na Perezida w’America Donald Trump kuri uyu wa gatanu, asanga ibisubizo ku bibazo by'umuryango w'abantu cyangwa igihugu bikwiye gushingira kuri bo ubwabo aho kubivana mu mahanga. Ibi Perezida Kagame akaba yabigarutseho kuri uyu munsi wa kabiri w’inama y’ihuriro ry’ubukungu ku Isi ikomeje kubera I Davos mu Busuwisi.
Muri iki kiganiro
cyibanze k'uburyo bwo kubaka amahoro muri Afurika, perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari bamwe mu banyamahanga babwiraga abanyarwanda ko bakwiye
kugabanya u Rwanda mo ibihugu bibiri binyuranye ariko Abanyarwanda bakabitera utwatsi.
Umukuru w'igihugu kandi yagaragaje ko nta bitangaza u Rwanda rwakoze, ko ahubwo icyabaye ari ukugerageza kumva ibibazo byarwo no kumva ko kubyicyemurira ari cyo kintu cy'ibanze ku banyarwanda.
Perezida Paul Kagame
yasoje avuga ko nubwo hari intambwe u Rwanda rwateye muri iyi myaka ishize,
kwikemurira ibibazo bikiri ingirakamaro hakomeza gushakwa ibisubizo bihamye,
ibintu bigomba kujyana no kubaka ubushobozi mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru