Yanditswe Jan, 12 2020 10:57 AM | 1,904 Views
Bamwe mu bafite inganda zidoda imyenda y’ubwoko bunyuranye basobanura ko gahunda y’urugaga rw’abikorera yo gushyira hamwe abafite inganda zikora ibintu byo mu rwego rumwe, izafasha abanyenganda guhuza imbaraga no kugera ku rwe hejuru ndetse no guhaza isoko.
Ntiharashira igihe kigeze ku mwaka hatangijwe gahunda yo gushyira hamwe abanyenganda bakora ibintu biri mu rwego rumwe. Ubudozi ni bwo bwatangiriweho hahuzwa abanyenganda 40 bakora uyu murimo aho 80% ari abagore.
Aba bakoze ihuriro ryabo aho bakorera ahantu hamwe. Perezida w'inama y'ubutegetsi y'iri huriro rizwi nka AMG, Diane Mukasahaha asobanura ko kwihuza kw'izi nganda zisa n'aho zigiciriritse bizamura urwego bariho cyane ko baba batakiri ba nyamwigendaho.
Yagize ati “Ibibazo twagiraga byari ugutumiza ibikoresho by'ibanze: nkajya Dubai nkatumiza jyenyine nkazana dukeya, ariko ubungubu Dubai babaga babivanye mu Bushinwa cyangwa mu Buhinde ariko dusigaye twigira yo hose ku buryo boworoshye uruganda rwanjye rukabona bya bikoresho na mugenz wanjye akabibona kuko biza ari byinshi urumva ko n'igiciro gihita kigabanuka, transport turayisheyaringa, ubukode n'amashanyarazi biragabanuka, ni byinshi n'ubumenyi.”
Bamwe mu bafite inganda zitunganya imyenda batangiye gukora imyenda ubusanzwe yakorerwaga mu bindi bihugu byaba ibyo mu karere ndetse n'ibyo mu mahanga ya kure; ikaba izaba yageze ku isoko ry'u Rwanda mu minsi iri mbere mu gihe abandi banyenganda bakirimo kwisuganya.
Gusa ku rundi ruhande bamwe bavuga ko ubu buryo bwo guhuriza hamwe abafite ibikorwa by'ubwoko bumwe, ngo binatuma bakora ishoramari riremereye.
Niyonzima George wikorera ku giti cye yagize ati “Kwishyira hamwe tugakodeshereza hamwe, twatizanyije imbaraga, tubona ibikoresho, aho gukorera kandi n'ibirenzeho tuzabibona. Twabonye ideni kuko umwe agiye ukwe ntiyaribona; ariko kuko tugendera hamwe n'ibiciro byiza tukabibona.”
Na ho Rozaliya Gicanda ati “Bigomba kugabanuka kuko Leta yaradufashije; muzi neza ko nta nganda zikora imyenda tugira, twayikuraga hanze yaza igasora ikatugeraho ihenze ariko ubu badukuriyeho imisoro yose ari nayo mpamvu twishyize hamwe kugiango bashobore kuduha ubwo bufasha. Muri iyi inite munsanzemo izakora amashati n'amapantalo y'abagabo ku buryo ishati izagera ku isoko igahaze ibihumbi 4.”
Umuvugizi w'urugaga rw'abikorera mu Rwanda Ntigengerwa Theoneste asobanura ko guhuriza hamwe abanyanganda bakora ibintu bimwe by'umwihariko abakizamuka, ngo bifite intego yo gukurura inganda zikomeye zo mu mahanga ku buryo zashyira abazihagarariye mu Rwanda bityo abakeneye kuzigana ntirirwe bazisanga iyo zikorera, ibi bikaba birimo n'izindi nyungu zirimo n'igabanuka ry'ibiciro.
Yagize ati “Aba 40 twashyize hamwe bafite ubushobozi bwo gukora imyenda ibihumbi 750 ku kwezi, ni ukuvuga ko isoko ryose babona barikorera kuko hari igihe umuntu yabonaga isoko rinini akaritinya kuko ari wenyine, ariko ubu barajya hamwe haza isoko rinini bakarijyamo bakaba barihaza kandi no kurangura bagahuriza hamwe bakajya no kuganira n'ababaha ibyo bagura ku giciro gito.”
Uretse abanyenganda bo mu rwego rw'ubudozi batangihe guhurizwa hamwe, hari gahunda ko n'izindi nganda zikora ibintu bitandukanye zigomba gushyirwa hamwe kugirango zifatanye guhaza isoko ry'u RWanda bityo ibyo rutumiza hanze bibashe kugabanuka ahubwo hiyongere ibyoherezwayo habanje guhaza isoko ry'imbere mu gihugu kandi ku biciro byoroheye buri wese.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru