AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Biteze umusaruro mu kuvana muri MINEDUC kwigisha abaganga bikajya muri MINISANTE

Yanditswe Feb, 24 2020 18:31 PM | 23,306 Views



Abayobozi b'inganga z'ubuvuzi mu Rwanda baravuga ko kuba Leta  yafashe umwanzuro  wo kwimurira muri Minisiteri y'Ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y'abaganga n'abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, zari zifitwe na Minisiteri y'Uburezi ari igisubizo kuri gahunda yo gutegura neza abakora  umwuga w'ubuvuzi.

Aba bayobozi b'inganga z'ubuvuzi bavuga ko kuba amasomo yigishwaga abitegura kwinjira mu mwuga w'ubuvuzi yashingiraga ku mfashanyigisho itegurwa na  Minisiteri y'Uburezi badafatanyije n'amavuriro byari imbogamizi  kuko byatumaga bamwe mu banyeshuri batabona amahirwe yo kwimenyereza mu bitaro n'ibigo nderabuzima bicungwa na minisiteri y'ubuzima , ndetse bakabura n'ababakurikirana, kuko ngo nta ngengo y'imari yabaga yaragenewe iki gikorwa.

Ibi ngo byanatumaga hataboneka n'umubare uhagije w'abize ubuvuzi kuko Minisiteri y'Ubuzima yategerezaga abo ihawe  na Minisiteri y'Uburezi barangije kwiga muri kaminuza.

Perezida w'urugaga rw'Ababyaza n'abaforomo, Gatembagara André yagize ati "Muri Minisiteri y'Uburezi wabonaga bimeze nk'ubucuruzi, ntibumve neza ko ari abantu dukeneye mu gihugu baje gukemura ikibazo gihari Minisiteri y'Ubuzima ni yo izaba ibifite mu nshingano, izi ngo dukeneye abaforomo n'ababyaza bangana gutya, dukeneye ko biga imyaka ingana gutya. Byanze bikunze n'ikibazo cy'ubushobozi bw’amafaranga yo kwiga kizakemuka. Umwuga wacu ni ibintu wiga mu ishuri ariko ukavayo ukajya mu bitaro cyangwa mu bigo nderabuzima gukora pratique,ugasanga gukora coordination, ugasanga ibitaro na Minisiteri yUubuzima bisa nkaho bitabareba bikiharirwa na Minisiteri y'Uburezi."

Umuyobozi w'urugaga rw'inzobere mu miti, Dr Innocent Hahirwa, we asanga iyi gahunda izatuma ireme ry’abakora mu buvuzi ryoyongera

Ati "Nk'abanyeshuri biga iby'ubuzima bajya muri labo,bagakenera ibikoresho bifashisha ibyo byose bizajya biteganywa,minisiteri iteganye n'ibitaro bateganye ko mu bikoresho  bagomba kugura harimo ibyo abarwayi bazakenera ariko harimo  n'ibikoresho abanyeshuri bimenyereza umwuga bazifashisha.harimo n'ibindi nka management y'abakozi,abaganga n'abandi bakozi bo muri nayo mavuriro batumva gahunda yo kwigisha ibyo bizoroha."

Kwihutisha isesengura ry'uburyo bwo kwimurira muri Minisiteri y'ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y'abaganga n'abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi zari zisanzwe ziri muri Minisiteri y'uburezi, ni umwe mu myanzuro y'umwiherero wa17 w'abayobozi bakuru b'igihugu.

Minisitiri w'uburezi Dr Eugene Mutimura avuga ko uyu mwanzuro uje ari igusubizo kuko bizafasha iyi minisiteri kuzuzanya na Minisiteri y'ubuzima gutegura abajya mu mwuga w'ubuvuzi bafite ubushobozi.

Ati "Niba ari abarimu bigishaga abo banyeshuri bazakomeza babigishe,ahubwo hiyongereho abandi barimu b'abaganga,babarizwaga muri Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo abigishaga abo bana babe benshi n'ibitaro byigishaga abo bana bibe byinshi  ni igikorwa tuzafatanya n'inzego za leta kugira ngo tugishyire mu bikorwa kugira ngo imyigishirize y'abaganga inoge nk'uko tubyifuza."

Binyuze muri Kaminuza y'u Rwanda, Minisiteri y'Uburezi yateguraga imfashanyigisho zigenewe abiga amasomo y'ubuvuzi. Abarangizaga kwiga amasomo ya kaminuza bagakora  ibizamini bitegurwa n'inganga z'ubuvuzi bagahabwa icyemezo cyigaragaza ko batsinze neza bakemererwa gukora umwuga w'ubuvuzi mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura