Yanditswe May, 06 2021 14:07 PM | 36,398 Views
Kuri uyu wa Kane, Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru rushinzwe
kuburanisha imanza mpuzamahanga n'izambukiranya imipaka, rwakomeje kuburanisha
urubanza rwa Paul Rusesabagana n’abo bareganwa, uwitwa Bizimana Cassien yemera
ko ari mu bagabye ibitero mu karere ka Rusizi.
Muri uru rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bari mu mutwe wa MRCD-FLN, bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, mu bireguye harimo uwayoboye ibitero byagabwe mu karere ka Rusizi n’uwababikiraga intwaro zavaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Urukiko rwabanje kurangiza kumva ubwiregure bwa Nizeyimana Marc wari Colonel muri FLN, kuko mu iburanisha riheruka umwunganizi we atarangije gutanga ubwunganizi bwe.
Uyu Nizeyimana Marc wari umuyobozi wungirije w’ibikorwa bya gisirikari bya FLN mu gice cy’Amajyaruguru, ubushinjacyaha bwamureze kugira uruhare mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, buvuga ko yari mu bateguraga bakanohereza abarwanyi ba FLN.
Uretse icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe ibindi byaha 8 ku 9 byose birebana n’ibikorwa by’iterabwoba, uregwa n’umwunganizi we barabihakana.
Bavuga ko atigeze aza mu bitero umutwe wa FLN wagabye mu Rwanda, ko atari we wateguraga abajya mu bitero kuko hari abamukuriye harimo Gen. Irategeka Wilson yari yungirije, ndetse n’inama y’umutekano y’umutwe wa MRCD-FLN wateguraga ibi bitero mu buryo bise ubwiru bukomeye.
Aba baburanyi banavuga kandi ko abagize uruhare muri ibi bitero bari muri uru rubanza basobanuye neza, abagiye babatuma kandi ko uyu Nizeyimana Marc atarimo.
Undi wireguye ni Bizimana Cassien we uburana yemera ibyaha byose, birimo no kugira uruhare mu bitero bibiri byagabwe muri Rusizi, ndetse akaba ari nawe wafashije mu kwambutsa imbunda zirimo iza AK47, pistole, amasasu yazo na za gerenade, zaje mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Avuga ko izi ntwaro yazikuraga ku cyicaro cya FLN muri RDC.
Bizimana wari Sous Lt. muri FLN, yayoboye abagabye ibitero icyo muri Kamena barasa amasasu ahantu bari beretswe ko hari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda, n’icyo muri Nyakanga 2019 cyagabwe ahitwa Cyimbogo hafi y’uruganda rwa Kawunga.
Aha ngo bahatwitse imodoka ya Daihatsu, avuga ko yabonye irimo imyenda isa n’iy’abasirikari.
Yavuze ko abagiraga uruhare mu bitero bishyurwaga amadolari 100 yise ko yari agahimbazamusyi.
Matakamba Jean Berchmens uvugwa na Bizimana Cassien, na we yisobanuye ku kuba yarabikaga ibikoresho birimo imbunda, gerenade n’amasasu, akajya no kwerekana aho bagaba ibitero.
Uru rubanza rurakomeza kuri uyu wa Gatanu hisobanura abandi baregwa.
Gratien Hakorimana
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru