AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Bosco Ntaganda ahamijwe ibyaha byose yaregwaga

Yanditswe Jul, 08 2019 10:25 AM | 9,563 Views



Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2019, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwasomye urubanza Bosco Ntaganda yaregwagamo n'ubushinjacyaha ibyaha bitandukanye birimo iby'intambara ndetse n'ibyibasiye inyokomuntu.

Urukiko rukaba rwemeje ko ibyaha 18 yashinjwaga  byose yabikoze.

Umucamanza yavuze ko ibihano bizahabwa Ntaganda bizatangazwa mu gihe cya vuba. Akaba yanavuze ko Ntaganda n'uruhande rumwunganira bafite iminsi 30 yo kujuririra icyemezo cy'urukiko.

Ntaganda yashinjwaga ibyaha by'ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira abantu abacakara bo gusambanya, gusahura, gushyira abana mu gisirikare n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Uyu mugabo yahoze Umugaba Mukuru w'inyeshyamba zitwaga ‘Forces Patriotiques pour la Libération du Congo,’ aho ibyaha ashinjwa bavuga ko yabikoze hagati ya 2002 na 2003.

Mu maburanisha yose yabaye Ntaganda yagiye atera utwatsi ibi byaha ashinjwa.

Ntaganda wari wariswe izina rya ‘Terminator’, bivuze ko umunyabugome bwinshi, muri 2013 yahungiye muri Ambasade ya Amerika iri i Kigali, aho yavuye yerekeza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Umuyobozi w’uyu mutwe, Thomas Lubanga na we muri 2012, yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 14 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bisa nk’ibyo Ntaganda yashinjwaga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage