AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Nyagatare: Bubakiwe uruganda rw'ibigori ariko rumaze imyaka 2 rudakora

Yanditswe Apr, 26 2022 14:09 PM | 61,330 Views



Abatuye mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko abahinzi b’ibigori barashima ko muri aka karere huzuye uruganda rw'ibigori rwagenewe gutunganya umusaruro wabo rukawubyaza ifu izwi nka kawunga, ariko nanone bakibaza impamvu ituma rudatangira gukora kandi hashize hafi imyaka ibiri rwuzuye.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buvuga ko burimo gukorana na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka uru ruganda, kugira ngo ibitaranozwa byihutishwe bityo uruganda rutangire kwakira umusaruro w’abaturage.

Mu mwaka w’ibihumbi 2020 ni bwo byari biteganyijwe ko uru ruganda rutahwa ku mugaragaro rugahita runatangira imirimo yo gutunganya umusaruro w’ibigori rukabikoramo ifu izwi nka kawunga. Ni uruganda ubundi rufatwa nk’isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibigori byera ku bwinshi muri aka Karere. Abaturage baribaza icyabuze ngo rutangire gukora.

Uku gutinda gutangira imirimo k'uru ruganda kandi binagira ingaruka zikomeye ku makoperative y’abahinzi b’ibigori akorera muri aka karere ari na yo agura umusaruro w’abaturage, kuko inshuro nyinshi asabwa guhunika uwo musaruro yizezwa ko uruganda rugiye gutangira gukora, icyo cyizere kikaraza amasinde bikarangira baguye mu gihombo. 

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ibigori muri aka karere Twiringiyimana Jean Chrysostom, avuga ko nk’umwaka ushize bahombye hafi miliyoni icumi nyuma yo kwizezwa ko uruganda rugiye gutangira gukora bagahunika toni zisaga 1300. Asaba ko inzego zibishinzwe zabishyiramo imbaraga uru ruganda rugatangira imirimo.

Uru ruganda rwuzuye rutwaye miliyoni zisaga 800 z'amafaranga y'u Rwanda, rukaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 30 z’ibigori ku munsi. Gusa amakuru avuga ko uretse icyorezo cya Covid19, indi mpamvu yakomye mu nkokora itangira ryarwo harimo n’uko imashini zarwo zidafite ubushobozi buhagije bwo gutunganya izi toni.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, avuga ko barimo gukorana na rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kurwubaka kugira ngo akosore vuba ibitaranozwa byose, akizeza abaturage ko mu gihe cya vuba biza byamaze gutungana.

Uru ruganda rw’ibigori rwa Nyagatare rwubatswe mu cyanya cyahariwe inganda kiri ahitwa Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare. Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tweza umusaruro mwinshi w’ibigori kuko nko ku mwero wabyo koperative 27 z’ibigori zikabarizwamo zikusanya toni zisaga ibihumbi bitatu, mu gihe umusaruro wose uboneka mu gihembwe kimwe cy’ihinga mu karere kose ari toni zikabakaba ibihumbi 100. Mu gihe uru ruganda rwatangira gukora rwaba isoko ryagutse ry’uyu musaruro.

Valens NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir